Harabura iminsi 4 umunyamerika David Warld(...)

Kwamamaza

agakiza

Harabura iminsi 4 umunyamerika David Warld n’abandi bahanzi batandukanye bagasusurutsa imbaga izitabira igitaramo cyateguwe na New Melody


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-11-21 08:05:47


Harabura iminsi 4 umunyamerika David Warld n’abandi bahanzi batandukanye bagasusurutsa imbaga izitabira igitaramo cyateguwe na New Melody

Itsinda rya New Melody rimaze kwamara cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubuhanga n’amavuta biba biherekeje imiririmbire yabo. Nyinshi murizo ziri mu Kinyarwanda n’Igi-swahili.

Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bakomeye baririmba ku giti cyabo ndetse n’abaririmbi mu makorari atandukanye yo mu bice bine by’Igihugu ryiteguye kuririmbira Abanyarwanda ibihimbano by’umwuka mu mpera z’iki cyumweru.

Ku nshuro ya kabiri iri tsinda ryateguye igitaramo gikomeye kizahuza abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Dominic ashimwe ,Prosper Nkomezi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ,Shekina Worship Team yo muri Restoration church Masoro ,ndetse n’umuramyi uzaturuka muri Amerika witwa David Warld.

Ni igitaramo giteganijwe kubera kuri Kigali Conference Exhibition Village ( Camp Kigali ) ku cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 guhera i saa cyenda z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo biteganijwe ko ari Ubuntu nkuko amakuru aturuka mu buyobozi bwa New Melody abivuga.

Gusa ngo hari impapuro z’ubutumire invitations z’umwihariko ku bantu bashaka gushyigikira iri tsinda mu buryo bwihariye ariko ngo buri muntu wese yemerewe kwinjira nta kiguzi icyo aricyo cyose asabwe.

Neema Marie Jeanne uhagarariye iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko bateguye iki gitaramo bagamije ivugabutumwa ndetse ko bafite intego iboneka mu Abafilipi 4:6-7

Ati :” Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.’’




Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?