Habaye iki ko watandukanye n’urukundo rw’Imana?-Pst

Kwamamaza

agakiza

Habaye iki ko watandukanye n’urukundo rw’Imana?-Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-22 06:04:48


Habaye iki ko watandukanye n’urukundo rw’Imana?-Pst Desire Habyarimana

"Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.” Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira." Rusi 1: 16-18

"Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.” Rusi 2:12

Nagira ngo mbwire abakristo ko hari umunsi twarahiye, uravuga ngo ‘Nzaba umukristo mu bintu byose kuzageza ku gupfa, kandi wiyemeza ko nta kizagutandukanya n’urukundo rwa Kristo Yesu.’ Mu Baroma haravuga ngo “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo Yesu, ni amakuba, ni ibyago, ni ukwambara ubusa, ni inkota…?" Nta kintu na kimwe gikwiye kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.

Harya ko wongeye kunywa inzoga, habaye iki? Ko usigaye usambana habaye iki? Ko ufite abantu wanga habaye iki? Ni iki cyagutandukanya n’urukundo rw’Imana? Abaheburayo 11 havuga intwari zo kwizera: Bajugunyiwe intare ntibagwa, bakerejwe inkero ntibatandukana n’urukundo rw’Imana, bambaye ubusa bamburwa ibyabo byose ntibatandukana n’urukundo rw’Imana. Harya wowe habaye iki? Bibiliya iravuga ngo” Ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha gikunda kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa’.

Ntuzagire impamvu iyo ari yo yose yagutandukanya n’urukndo rw’Imana, nibiba no kubizira uzabizire upfe! Ubukristo ni ikintu cy’agaciro gakomeye, n’ubwo byagusaba ikiguzi cy’amaraso uzagitange. Ubukristo ni ikintu kiza, umuririmbyi yararirimbye ngo’ Ni ikintu kiruhura umutima wanjye, kinyibagiza ibintu byose nkumva nduhuwe n’Umwami Yesu.’

Abantu banambye kuri Yesu azabagirira neza. Ujye utegereza igihe cyawe, Imana izakugirira neza. Usibye n’impamvu yo kutanyurwa gusa, ariko Imana nta n’icyo itakoze: Uwagarura udufoto twawe nko mu myaka 20 ishize akatugereranya n’ifoto y’uyu munsi, wasanga Imana yaragize neza, ishimwe! Iyakoze ibyo izakora n’ibindi

Wareba hano iyi nyigisho yose

Source: Bohoka Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?