Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Guverineri wa Leta ya Louisiana, John Bel Edwards ubarizwa mu itorero Gatolika, yashishikarije abatuye iyi Leta kwitabira amasengesho y’iminsi itatu biyiriza ubusa hagamijwe gusengera abagizweho ingaruka n’abafite aho bahurira n’icyorezo cya coronavirus.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Ku wa Kane ku byerekeranye na coronavirus , Edwards yatangaje ko yifuza kwitabira iminsi itatu yo kwiyiriza ubusa no gusenga, aya masengesho ni guhera ku wa mbere akazasozwa ku wa gatatu. Guverineri yavuze ko yakiriye ubusabe kugira uruhare muri aya masengesho azitabirwa n’amagana y’Abapasiteri bo muri Leta ya Louisiana.
Edwards yahamagariye bagenzi be bo muri Louisian ati "Nyamuneka mwifatanye nanjye hamwe n’umudamu wa Perezida n’abayobozi b’amadini bo hirya no hino muri Louisiana, tutitaye ku idini ryacu cyangwa iryanyu, kandi turabasaba kwifatanya natwe muri gahunda yo no kwiyiriza ubusa."
Yakomeje agira ati: "Tuzajya twiyiriza ubusa dusengera, abaturage ba Louisiana, dusengera abarwayi, dusengera abita ku barwayi ndetse n’imiryango yapfushije abayo bazize Covid-19”.
Edwards yahamagariye bagenzi be bo muri Louisian ati "Nyamuneka twifatanye nanjye hamwe n’umudamu wa mbere n’abayobozi b’amadini hirya no hino muri Louisiana, tutitaye ku idini ryanyu cyangwa idini ryanyu, kandi twabasaba ko mwadusanga mu bitekerezo byo gusenga no kwiyiriza ubusa."
"Tuzaba twiyiriza ubusa muri iyo minsi itatu dusengera abaturage ba Louisiana, dusengera abarwayi, dusengera abita ku barwayi, kandi dusengera imiryango y’apfushije”.
Ibiro ntaramakuru Gatolika byatangaje ko Edwards yigeze guhamagarira abatuye Louisiana ngo baze kwifatanya na we mu munsi wo kwiyiriza ubusa no gusenga mu mpera za Werurwe, ubwo icyorezo cya coronavirus cyatangiraga kwinjira muri Amerika bwa mbere.
Abaturage barenga miliyoni 4.6 batuye Louisiana abagera ku 90.000 bapimwe coronavirus mugihe 3.543 bapfuye bazize covid-19. Nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza, Leta ya Louisiana iza ku mwanya wa 11 mu mu bahitanwa na coronavirus muri Leta zose uko ari 50.
Archbishop Gregory Aymond wo muri Arikidiyosezi Gatolika ya Roma ya New Orleans yasohoye itangazo ashyigikira Edwards mu gikorwa cyo gusenga no kwiyiriza ubusa.
Aymond yagize ati: "Turabizi ko Imana yumva amasengesho yacu, kandi tugomba gufatanya nayo gukora tugakora uruhare rwacu kugira ngo twirinde gukwirakwiza coronavirusi."
Muri Werurwe, Aymond yatangaje ko yipimishije coronavirus. Nk’uko ibiro ntaramakuru Gatolika byabitangaje, Aymond yari “umwepiskopi wa mbere w’Amerika uzwiho gupima virusi.”
Usibye abayobozi b’amadini, abanyapolitiki ku mpande zombi bashyigikiye icyifuzo cya Edwards cyo kwiyiriza ubusa no gusenga. Uwahoze ari guverineri wa Arkansas, Mike Huckabee (Republicain) yahaye Edwards ku rukuta rwe rwa Twiter yasuhuje Eduards ndetse amushimira cyane.
Source: www.christianpost.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)