Gutekesha umwuka:Uburyo butuma ibiribwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Gutekesha umwuka:Uburyo butuma ibiribwa bigumana umwimerere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-09 08:45:35


Gutekesha umwuka:Uburyo butuma ibiribwa bigumana umwimerere

Uburyo bwo guteka ibiribwa hadashyizwemo amazi cyangwa amavuta (La cuisson à la vapeur) ni bwiza cyane kuko butuma ibiribwa bigumana umwimerere wabyo bityo intungamubiri zose zikagumamo. Ubu buryo ni ingenzi cyane cyane ku mboga.

Uburyo bwo guteka hakoreshejwe umwuka bwabayeho kuva hambere, aho bafata isafuriya bagashyiramo amazi hanyuma bagafata indi safuriya nto cyangwa ikindi gikoresho gito ukagitereka muri iyo safuriya ugapfundikira neza ku buryo amazi atinjira mu biribwa, ahubwo bikaza guhishwa n’umwuka gusa.

Guteka umwuka bifite akamaro ku buzima? Nk’uko ababikora babitangaza, ubu ni bwo buryo bwiza bwo guteka, butuma habaho kubungabunga imirire ntihabeho gutakara kwa zimwe mu ntungamubiri. Ubushakashatsi bwerekana ko guteka ukoresheje umwuka akenshi biza ku isonga mu buryo bwo guteka kuko bubungabunga vitamines na antioxidant ziba mu mboga.

Ubushakashatsi bwinshi bwibanze kuri broccoli, imboga zikungahaye kuri antioxydants kandi zifite umumaro mu kubungabunga imikorere y’umutima.

Gutekesha umwuka birinda umwimererere w’ibiribwa kandi butuma ibiryo biryoha.

Hari ibintu byinshi bituma ubu buryo butandukana n’ubundi buryo bwo guteka. Iyo ukaranze, ibiribwa n’amavuta ushobora kumva bikuryoheye koko, ariko umwimerere w’ibiribwa uragabanuka. Iyo utetse mu mazi, intungamubiri ziva mu biryo zigashonga hanyuma zikivanga n’amazi. Ibi biribwa rero iyo uramutse ukuyemo ya mazi, ni nk’aho nta cyo uba uriye. Kimwe n’uburyo bwo gukausha (grill) na byo bituma ibiribwa biryoha cyane ariko bikangiza umwimerere wabyo cyane cyane amafi n’inyama.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima, twakagombye kuzirikana umuco ko ibigize imirire ari ngombwa ko kubibungabunga no kubiteka igihe gito, ku bushyuhe bucyeya ndetse nta mazi akoreshejwe.

Source: sante.lefigaro.fr

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?