Gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’Uwiteka

Kwamamaza

agakiza

Gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’Uwiteka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-06 04:39:57


Gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’Uwiteka

Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu, Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije. Ahubwo ni ikiganza cyawe cy’iburyo, N’ukuboko kwawe n’umucyo wo mu maso hawe, Kuko wabīshimiraga. Zaburi 44:4

Iyi zaburi ni iya bene Kora, ubwo batekerezaga uburyo Imana yabagiriye neza, ikabaha amazi, ikabatsindira abanzi, iyabakuye muri Egiputa,yabakijije Abamediani,…. basanga impamvu ari uko Imana yabishimiraga. Muri Bibiliya y’igifaransa risobanurwa ngo “Ni uko Imana yabakundaga”, mucyongereza iti”Ni uko yababonaga mo umumaro”.

Dukwriye kuba ab’umumaro. Nonese Abisilayeli, imana yatabaye ni ko bose bayibereye ab’umumaro?

Abataraneje imana, dore uko byabagendekeye

1Abakorinto 10:5 “Ariko abeshi muri bo Imana ntiyabashimye ni cyo cyatunye barimbukira mu butayu Ariko abo yishimiye yabagejeje mu gihugu. Njya nibaza iyo ngiriwe amahirwe yo kujya kuvuga ubutumwa, aho ngenda hose nkibaza nti “Abanezeza imana ni bande? Mbese ko Bibiliya ivuga ngo benshi muri bo ntiyabishimiye”.

Abatanezeza Imana babigenza bate?

Abahebulayo 10:38 “Ariko umukiranutsi wange azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma umutima wange ntuzamwishimira na hato”.

1. Umuntu wasubiye inyuma ni uwasubiye kubyo yaretse: agasubira ku busambanyi yaretse, gutukana, kwiba, n’indi mirimo ya kamere.

2. Undi ni uwaretse imirimo myiza yakoraga: akareka gutura, gutanga icyacumi, gufasha, kugira urukundo, kwirinda…

Dore uko Abisilayeri basubiye inyuma ntibanezeze Imana.

Gutegeka kwa kabiri 32:5 “Bariyononnye ntibakiri abana bayo ahubwo ni ikizinga kuri bo. Ni ab’igihe kinaniranye kigoramye. Hari uwavuze ati “Imana mu gitondo ishobora kugusura ikakuganiriza, ikakubwira ati mwana wange ndi kumwe nawe, saa sita wasambana ikakubwira iti”mva imbere wa mwanzi wange we. Ni yo mpamvu dufite kwirinda ikintu cyose cyatuma Imana itatwishnimira”.

Iyo umuntu amaze kwiyonona n’ubwo yaba yerekwa, agahanura, agakora iby’Imana,…ahinduka umwanzi w’Imana. Nk’uko inzoka iramutse igiye mu gicuma ikizingiramo bitashoboka ko uyica utacyangije, ni nako Imana izarimbura abantu atari uko ibanze, ahubwo bitewe n’ibibarimo.

Igicuma ni umutima w’umuntu, naho inzoka ni Satani cg icyaha. Kandi iyo igicuma kitarajyamo inzoka kirorohna, ariko iyo imaze kugeramo kirareremera. Umutima utarimo icyaha, urahugurika, ariko uwamaze kugera mo icyaha ntuhugurika, iyo uhuguye udafite icyaha ati ntugasambane arahugurika, ariko iyo cyamaze kwinjira arakubwira ati ntungendeho…

Iyo turi gukorera Imana ni ko Satani aba ahekenya amenyo, ya nzoka ishaka igicuma,cyangwa ishaka kwinjira mu gicuma. Rero twirinde kuko uko waba warakoreye Imana kose, waba warabwirije, warasengeye mu mazi,…itabura ku kurimbura. Ahubwo tubere maso ubugingo bwacu.

IMIGANI 22:14 (ubutumwa bwabagabo n’abasore) akanwa k’abagore nimva ndende, uwo uwiteka azinutswe azayigwamo. Abagore namwe iyo muri kwakira abagabo, mukemera ibyo babashukisha, namwe muba mwiharuria umuhanda ubageza muri yamva.

Abantu benshi muri iyi minsi bari mu ruzerero biyiriza ubusa, basenga imana, banayishaka, ariko ibyifuzo, bari kujyana si byo bikenewe cyane. Kuko usanga bari gusengera amafaranga, impano kugira ngo bamenyekane, basengera abagabo n’abagore, ahubwo igikenewe cyane n’imbaraga zirwanya ICYAHA. Kuko umuntu ashobora kugira imbaraga zo kurara mu butayu ariko akabura imbaraga z’irwanya icyaha. Umuntu yakuzuzwa, akanahanura ariko akabura imbaraga z’irwanya icyaha.

Dukeneye imbaraga zirwanya icyaha. Iyo umuntu ashoboye kurwanya icyaha aba ari kurwanirira icyo Imana yamuvuzeho.

Ubutumwa kubafite amasezerano. Abafite amasezerano, isezerano ntawurihata (kugirango risohore) ahubwo araririnda. Iyo umuntu arwanya icyaha aba ari kurinda isezerano. Buriya Yozefu iyo atirinda gusambana na nyirabuja, ntaba yarabaye ukomeye muri Egiputa.

Iyo inzoka itageze mu gicuma amateka arahinduka. Birashoboka ko ushobora kuburara iminsi itatu ariko waba utaracumura, Imana ikakugaburira. Birashoboka ko waba waraheze iwanyu ariko inzoka itajya mu gicuma, ikagushyingira. Wakena ariko waba utarasambana, ngo wirengere, Imana ikagukenura kuko wirinze, inzoka ntiyinjire mu gicuma.

Burya kugirango inzu irame biterwa na fondasiyo, iyo fondasiyo ijegajega inzu nayo ntimara kabiri. Agakiza na ko dufite gafite fondasiyo ituma umwuka w’Imana aramira mu bantu: Cuca bugufi.

Zaburi 138: 6” kuko nubwo Uwiteka akomeye yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure. Uwicisha bugufi icyo akoze kiba ari cyo kuko Uwiteka aba amurimo. Iyo inzoka itinjiye mu gicuma kiba ari kizima, kandi iyo inzoka itagiye mu gicuma, amateka arahinduka.

Dore ibyo Imana ikorera abo inzoka itagiye mu gicuma.

YESAYA 49:23 “Abami bazakubera baso bakurera,n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa, bazagupfukamira bubame hasi ,barigate umukungugu wo mukirenge cyawe, uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza ntibazakorwa n’isoni”.

Inzoka ishaka igicuma ntigira isoni, ni nako icyaha kitagira isoni zo kwinjira mu mutima w’umuntu.

Abashaka kurwanya icyaha birinde ibisindisha. Abarokore kubera batanywa inzoga, satani abashakira ibibisimbura, akabazanira imitobe ishaririye, n’ibindi.
Dore icyo wakora Imana ikakwishimira.

Zaburi 41:12”Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu ku nesha”.

Ibyahishuwe 21:7”Unesha azaragwa byose nanjye nzaba Imana ye, nawe abe umwana wanjye”.

Dore ibyo umukiranutsi asabwa kunesha:

1. Kunesha ibyaha: Ubusambanyi, gutukana, kwangana, gusinda,…

2. kunesha ibikugerageza: bwaba ubukene, kwangwa, guhemukirwa, gutsindwa,…..kuko muri iyi minsi abantu beshi bananiwe kunesha.
Umwanzuro:

Abefeso 6:13 nuko rero mutware intwaro zose z’imana kugirango mubashe gukomera kumunsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

Umwigisha:Iyakabumbye Etienne.

Source: cepurhuye.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?