Gusenga ntibabivuga barabikora/ Inyngu 10(...)

Kwamamaza

agakiza

Gusenga ntibabivuga barabikora/ Inyngu 10 ziva mu Gusenga-Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-11-17 05:42:48


Gusenga ntibabivuga barabikora/ Inyngu 10 ziva mu  Gusenga-Pst Desire Habyarimana

Uburyo bwiza bwo gusenga ni ukubikora. Gusenga ni itegeko, kandi iyo umuntu akoze itegeko ashyiraho n’igihano kizahana uwishe iryo tegeko. Ahantu hose muri Bibiliya havuga ’Gusenga’ Bakoresheje imperatif: Musenga mutajya mu moshya, musenge ubudasiba,...

Gusenga ni ukubaha itegeko ry’Imana, ese turabikora? Mu bintu byose Satani yanga ku Isi, ni ugusnga: Guterana ntabirwanya cyane, kuririmba no kubwiriza ashobora kuba atabirwanya cyane, ariko ikintu yanga ni umuntu wapfukamye asenga kuko aba amubangamiye. Aba azi ibiri buve mu gusenga akabirwanya hakiri kare!

Nubwo bimeze bityo ariko, dukeneye urubyiruko, abamama,...Dukwiriye kugira abanyamasenesho.

Inyungu 10 ziva mu Gusenga:

Gusenga ni nko guhumeka

Iyo umuntu ahumeka, asohora umwuka mubi akinjiza umwiza. Iyo dusenga, dusohora ibigoye imitima yacu tukakira ihumure ry’Imana. Gusenga ni nko guhumeka.

Ese umuntu yahagarika guhumeka akabaho? Kimwe mu bintu bihenda Kwa muganga, ni uguhumekeshwa n’imachini. Dukwiye guhora dusenga.

Gusenga ni Therapy(Ubuvuzi)

Gusenga bivura agahinda gakabije. Raporo y’ibitaro by’I ndera, yagaragaje ko ku munsi bakira abantu 100 bahuye n’ikibazo cyo mu mutwe! Mu bantu 10 bajyenda mu muhanda, abarenze 2 baba bafite agahinda gakabije!

Nta murokore wari ukwiye guheranwa n’agahinda gakabije, kuko gusena ni umuti uvura(Therapy), Yesu avura ihahamuka, avura agahinda gakabije.

Gusenga bikwiye guhinduka ubuzima, nk’uko ifi iba mu mazi

Ahantu heza ifi yiyumva neza kuruta ahandi hose, ni mu mazi. Iyo ivuyemo iba ipfuye, gusenga bikwiye guhinduka ubuzima, ukajya wiyumva neza iyo usenze.

Gusenga ni yo nzira yonyine izana ubusabane bwacu n’Imana

Wari uzi ko ushobora gukundana n’umugabo/ n’umugore wawe, n’abana bawe, mutari inshuti? Twese Imana iradukunda ntawe yanga, ariko abantu bari inshuti n’Imana ntabwo ari benshi!

Mu gihe cya Mose abantu bigeze barakaza Imana, iravuga iti ’Ngiye kubica mbarangize wowe nzaguhindura ishyanga rikomeye’ Mose ati’ Hoya! Urabizi ko turi inshuti, ndashaka gutanga igitekerezo: Nubica, abanyegiputa bazaguseka, bazavuga ko sitoke y’ibiryo yagushiranye wabuze icyo ubagaburira ukabica. Nta cyubahiro cyawe kirimo’ Imana irabireka!

Dukwiye kubaka ubusabane bwacu n’Imana mu Gusenga, yo nzira yonyine itugeza ku busabane bwacu n’Imana.

Gusenga ni inzira itugezaho imigisha

Gusenga ni inzira Imana ikoresha itugezaho imigisha, umugisha wa mbere ni uw’Agakiza hagakurikiraho n’indi migisha.

Isiraheli, ibi bintu irabizi: N’ubwo bafite igisirikare gikomeye, n’ubwo ari abahanga ku isi, bagira abanyamasengesho basenga ku manywa na nijoro bakabihemberwa! (Umuyahudi yaratubwiye ngo "Iri ni ryo banga ribeshejeho Isiraheli! Ni ryo rituma tuba aba mbere mu bintu byose").

Igihe tuzubaka igicaniro cyo gusenga, tuzagaba amashami y’umugisha mu bintu byose.

Gusenga ni bwo buryo buhanitse bwo kurwana intambara

Senekaribu yatumye kuri Hezekiya ko azamutera, ahita amenya ko uburyo bwa mbere buhanitse ko ari ugusenga. Anita ajya gusenga uko gutetwa nti kwabahyeho. Soma inkuru ye,

Harya intambara uzirwanisha kuvuga, kwisobanura, kwanduranya, kuburana,...? Jya ugerageza urebe ko uburyo bwa mbere wa koresheje urebe ko bwizewe. Ubanze gusenga byibura, umurikire Imana ikibazo ufite.

Eseteri yahuye n’ikibazo cya Jenoside yari igiye gukorerwa Abayahudi, amenya ko iyo ntambara uburyo bwiza yayirwanamo ko ari ugusenga, basenga imimsi itatu baratabarwa.

Gusenga bisiga umurage

Bitegura indi generation izagukrikira mu bisekuru byinshi. Yohana 17, Yesu asengera abigishwa be yaravuze ngo" Sinsengeye aba gusa, nsengeye nabazakurikiraho, abazizera ku bwabo".

Isengesho ry’umukiranutsi rugira agaciro mu myaka irenga 300 nk’iresenzwe ako kanya. N’igihe uzumva udashaka gusenga, uzasenge Imana izayagutabaza wageze mu ntege nke, cyangwa izayatabaze abawe.

Gusenga bikura mu bunyage

Danyeli yatangiye gusenga akiri umwana, byigaragaza mu myaka 16, igihe bagiriye i Babuloni. Mu myaka 70 yasengaga ku manywa na njoro, kugeza igihe yasomye ibitabo amenya ko igihe cyo kuva mu bunyajye cyageze.

Hari abantu 2 bahishuriwe ibintu bikomeye: Danyeli na Yohana(wanditse Ibyahishuwe), bose babikomoye mu gusenga. Ese imyaka tumaze dusenga, dufite irihe hishurirwa,? Ni ikihe kintu twahishuriwe cyakura abantu mu bunyage bw’ibyaha?

Gusenga bibohora imbohe

Herode yishe yakobo, ngo abonye ko binejeje abayuda, yiyongeza Petero. Amushyira muri gereza, abera barasenga iva muri gereza.

Dusenze hari ibintu twakwanga, itrero ryahawe ubutware. Yesu yabwiye Petero ngo" Icyo muzakingirana mu isi no mu i Juru kizakingiranwa, kandi icyo mzakingurira mu isi no mu i Juru kuzakingurirwa".

Gusenga bizana igikundiro

Nehemiya yumvise amakuru mabi ko i Yerusalemu iwabo hasenyutse, agaragaza ummubabaro imbere y’umwami. Amubaza icyo yabaye [Ubundi yagomba guhita apfa!], yanga kubwira umwami icyamubabaje, abanza kujya gusenga.

Amaze Kubwira umwami ikimubabaje, ahita amuha ibyo yifuza byose, amuha uburenganzira ajya kubaka iwabo i Yerusalemu.

Source: Agakiza Tv

[email protected] org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?