Gusenga no Kwizera nibyo byatumara ubwoba(...)

Kwamamaza

agakiza

Gusenga no Kwizera nibyo byatumara ubwoba muri ibi bihe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-23 09:06:51


Gusenga no Kwizera nibyo byatumara ubwoba muri ibi bihe

Amakimbirane hagati yo kwizera no gushidikanya niko kuri gukomeye kw’igihe turimo, ku mubare mu nini w’abatuye isi. Nta na rimwe mu mateka y’abantu isi yigeze igira ibyago byinshi mu buryo bugaragara ku bantu benshi, nk’uko twabibonye mu mpere za 2019 kugeza muri 2020 ubwo icyorezo cya virusi ya Korona (Covid 19) cyibasiraga isi yose.

Mu binyamakuru n’ibitangazamakuru hirya no hino mu isi , yewe n’umuntu ku giti ke yifashishije terefone ntasiba kwakira amakuru mabi byibura buri munsi: ibihuhu, imitingito, inzara, indwara, ubwicanyi, iterabwoba, n’bindi ibibi byinshi. Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 24, havuga ibyerekeranye n’ibihe by’imperuka no kugaruka kwa Yesu.

Kugira ngo ibyanditswe bisohozwe, ubwoba bw’ibyago n’akaga bizibasira isi bizakomeza kubaho kandi bisa nk’aho bidateze no kurangira. Icyakora Yesu hari icyo yasabye abazamwizera bose mu bihe nk’ibyo, “ Mwirinde hatagira umuntu ubayobya. Mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza” Ni muri cya gice cya 24 muri Matayo.

Mu bihe nk’ibi ku bakristo, ntabwo ari igihe cyo kudagadwa. Mu gihe nk’iki gushidikanya no kutizera bigwiriye mu isi abakrito bakwiye gukomera bagahamya kwizera kwabo. Bakwiye kumenya ko ibibera mu isi byose Imana ibizi kandi ko irimo gutegura ubwami bwayo, ni ingenzi rero ko abakristo badakwiye gukuka umutima.

Ukwizera kwa gikristo kugomba gushingira ku rufatiro rukomeye rw’ukuri kugira ngo tubeho mu guhamya n’ubwo ibihe byarushaho gukomera . Ibyanditswe byera byuzuye ubuhanuzi bwuje amakuru ahagije kandi buri mukristo akeneye mu rwego rwo kwitegura impanda neza.

“Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izahera ko ize” Matayo 24:14. Kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu niwo mu twaro wonyine wagombye kuza imbere ku bakristo muri iki gihe. Kugira umutwaro ku barimbuka niryo shyaka abakristo bakwiye kugira mbere y’ibindi.

Ku beguriye Imana imitima yabo yose kandi bakemera kunamba kuri Kristo neza, bazakomera kandi bakore iby’ubutwari, Daniel 11: 32. Aba bakwiye guhora begera Imana Data mu buryo bw’amasengesho basaba ubufasha no kuyoborwa n’Imana. Uwiteka Imana yiteguye kubabeshaho mu bihe bikomeye kandi by’umwijima w’isi. Zaburi 91: 1-16

Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishobora byose. Ndabwira Uwiteka nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira’ kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi na mugiga irimbura…”

Abigishwa ba mbere ba Yesu barabajije bati: “Mwami, twigishe gusenga.” (Luka 11: 2) Iki cyari ikibazo kiza buri mukrito akwiye kubaza Imana uko akwiye gusenga muri ibi bihe. Yesu aramubwira ati: “Nimusenga mujye muvuga muti” Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.”

Uburyo bwo kwegera Imana cyane, ni ukubaha izina ryayo. Ni ukwitondera ibyo yategetse. Ibyanditswe birasobanura neza ko kubaha Uwiteka ari intangiriro yubwenge, Zaburi 111: 10 “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose”

Kwizera Imana no gusenga, ni intwaro ikomeye buri mukristo yakwifashisha mu bihe bikomeye isi irimo kunyuramo ndetse n’ibindi byose bizaza.

Source: BIBLEStudents.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?