
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Umuramyi Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo ’Imbaraga z’amasengesho’ n’izindi zinyuranye zijyana benshi mu bihe byo kuramya Imana, ageze kure ategura Album ye ya kabiri aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri izaba iri kuri iyi album ahishiye abakunzi be.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Gisele Precious yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya ’Umusaraba’ yayanditse mu bihe bya ’Guma mu rugo’ nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana rijyanye n’umusaraba. Ati "Indirimbo umusaraba nayanditse mu bihe bya lookdown nyuma yo gusoma Ijambo rijyana n’umusaraba. Message irimo ni iyo kwibutsa abantu imbaraga n’umusaraba wa Yesu n’agaciro kawo ku bizera Yesu".
Yavuze ko abakunzi bakwiriye kwitega izindi ndirimbo nshya mu bihe biri imbere kuko ari gukora indirimbo zo kuri Album ye ya kabiri. Ati: "Iyi ni indirimbo ya Kabiri kuri album ya kabiri ndi gukoraho urumva rero twitege n’izindi ndirimbo zizaba zigize iyi album!". Mu gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya, Gisele Precious yabwiye abamukurikira kuri Youtube ko yayanditse yisunze icyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 1:18. "Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana"
Iyi ndirimbo ’Umusaraba’ yasohokanye n’amashusho yayo, yakiriwe neza na benshi mu bamaze kuyireba barimo na Gaby Kamanzi wavuze ko yakozwe ku mutima n’iyi ndirimbo. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati "Wakoze cyane mwenedata Gisele Precious ku bw’iyi ndirimbo nziza cyane yitwa Umusaraba. Iyi ndirimbo mwayisanga kuri shene ye ya Youtube, ntimwibagirwe no gukora ’Subscribe’ no gukanda ku nzogera kugira ngo mujye mubona ibyo abategurira. Ndabakunda mwese".
REBA HANO INDIRIMBO ’UMUSARABA’ YA GISELE PRECIOUS
Source: InyaRwanda.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Ibitekerezo (0)