Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Jean Claude Nzabahayo umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni umukristo ukiri ingaragu abarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Nyabisindu ho muri paruwase ya Gahogo, akaba ateranira ku itorero rya Gatenzi.
Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, avuga ko yatangiye kuririmba cyera ubwo yari mu mashuri abanza mu mwaka wa 6, Gihamya akaba ariyo ndirimbo ye yambere ibashije kujya hanze, nkuko igaragara Ku rubuga akoresha rwa YouTube rwita "Claude Gihamya"
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Aimabi Pro muri Holystone Music, ifite uburebure bw’iminota 5:11. Amwe mu magambo ayigize ni" Kuririmba neza, ncuti iyo si gihamya, guhinduranya ibyumba iyo si gihamya. Guterera imisozi cyane, nchuti iyo si gihamya, shaka gihamya nanjye ndashaka gihamya "
Umuhanzi Nzabahayo avuga kuri iyi ndirimbo Gihamya, ngo impamvu yo kuyikora nta yindi uretse kubwira abantu kugira ikimenyetso cy’uko bakijijwe. Ati" Nashatse kugaragaza uko umukristo mu buzima busanzwe yagakwiye kugenda muri iyi minsi igoye, agashaka gihamya(Imbuto) imuhamiriza ko yakijijwe. Ari mu bantu, aho agenda, umukristo akwiye kugira gihamya imuhamiriza ko yakijijwe "
Usibye iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, Jean Claude atangaza ko indirimbo zo azifite uko uburyo buzagenda buboneka azagenda azishyira ku mugaragaro. Akagira ati "Kuko gahunda ni iyo gukizwa no gutera imbere mu buryo bw’umwuka."
Arasaba abakunzi b’umusaraba by’umwihariko abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana ko bamuba hafi, haba mu kumusengera, kumugira inama ndetse n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.
Umva hano indirimbo Gihamya ya Jean Claude Nzabahayo
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)