Umuhanzikazi Geraldine Muhindo agarukanye indirimbo nshya mu giswahili
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,basohoye indirimbo nshya bise "Mwami w’ibihe" bakaba barayanditse mu gihe cya Guma mu Rugo nyuma yo kubona abatuye Isi bose bafite ubwoba n’agahinda batewe n’icyorezo cya Covid-19.
Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya Nzeyimana bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: "Muremyi w’Isi", "Yitwa Ndiho", "Yesu Kiza", "Ntawundi" n’izindi zitandukaye zakunzwe n’abatari bake,Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka i Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.
Mu ndirimbo yabo nshya basohoye ‘Mwami w’Ibihe’ hari aho bagira bati “Ibihe uko bibisanya, niko binyereka ko hari Imana, ubwoba n’agahinda kenshi byuzuye mu maso y’abo mu iyi Si.Inkuru nziza y’agakiza ni uko hari Umwami inyuma y’ibihe…’
Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya ni couple ifite indirimbo zinyura benshi
Aganira n’IGIHE, Fabrice Nzeyimana yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe bikomeye Isi irimo muri iki gihe byatumye bamwe batakaza icyizere.
Ati “Ni indirimbo nanditse turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, kubyandika byaje ndi kureba ibihe abantu babayemo mu Isi, amarira y’abantu, umubabaro, abatakaje akazi, haba hafi yanjye cyangwa mu bindi bihugu.”
Yakomeje agira ati “Nakomeje gutekereza ku mwana w’umuntu, ukuntu kenshi yifata nk’ushoboye byinshi akirengagiza Imana, abantu bafite imitekereze myinshi ariko ibi bihe byaje kugaragaza ko hari byinshi umwana w’umuntu adafitiye ubushobozi.Naho hari ibihe dushyira ku ndangabihe kuko tubishoboye hari ibindi tutazi ko bizaza. Iyi ndirimbo rero ntije kuvuga ibihe ariko ije kutwibutsa ko hari uba inyuma yabyo.”
Ubutumwa buyikubiyemo bwerekana neza ko Uwiteka ariwe Mwami w’ibihe kuko we nta tangiriro n’iherezo agira.
Maya Nzeyimana yakomeje ati “Ikindi iyi ndirimbo ije kutwibutsa n’uko hari ibindi bihe by’inyuma y’urupfu nabyo dukwiye kubitekerezaho tugafata ingamba uyu munsi zatuma ibyo bihe nitubigeramo tutazasanga naho harimo ibibazo tutiteguye guhangana nabyo.”
Video y’indirimbo "Mwami w’ibihe" wayisanga hano:
Source: igihe.com
Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki
Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoranye na mugenzi we Appolinaire
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari uburyo batekereza
1.Kwinjira byari ubuntu,ibi byatangaje benshi kuko batiyumvishaga
Ibitekerezo (0)