Ese wowe utwarwa n’amategeko ya Kristo(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese wowe utwarwa n’amategeko ya Kristo Yesu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-22 03:19:27


Ese wowe utwarwa n’amategeko ya Kristo Yesu?

“Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko. Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo.”1Abakorinto9:20-21“

Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,”Yohana14:15-16. Zaburi 84:8 hagira hati: “Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni."

Iyo tuvuga ngo tujyenda tugwiza imbaraga, zigomba kwiyongera uhereye igihe umuntu yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza kugeza igihe umuntu apfuye. Izo mbaraga tuziheshwa no gukurikiza neza amategeko ya Yesu kristo. Mbese ni gute twagwiza izo mbaraga?

Imbaraga tugwiza ntabwo ari imbaraga zisanzwe ntanubwo ari imbaraga zituma duterura imitwaro iremereye, ahubwo ni imbaraga ziduhesha kuneshesha ikiza ikibi. Izi mbaraga zizaba mu bera aribo bana b’Imana uhereye ku munsi Data wa twese mwamenyaniyeho kujyeza ku munsi w’imperuka.

Ese izo mbaraga tuzikura hehe? cyangwa tuziheshwa n’iki? izo mbaraga tuziheshwa n’urukundo rw’Imana hamwe no gukomeza gukurikiza amategeko Yesu Kristo adutegeka.

Mbere yo kuvuga ku mategeko, dore uko Imana igira inkundo z’uburyo bubiri:

Urukundo Imana ikunda abantu bose (Yohana 3:16) "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho." Uru rukundo Imana irufitiye abantu bose: Umupagani, umukristo, umurozi, umusambanyi, indaya, n’abasinzi, uwishyira hejuru n’uwicisha bugufi. Kuko Imana itanga umwana wayo ngo aze mu isi aducungure, ntabwo yaje gucungura bamwe ngo abandi ibareke, oya! Yaje kuducungura twese abari mu isi kugira ngo uzamwizera wese azahabwe ubugingo buhoraho

Urukundo rudasazwe. imigani 8: 12 (Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete nibo bazambona). Uru ni urukundo Imana ikunda abantu bayikunda. Ni urukundo rutari ikigare, ni urukundo rw’umwihariko kuko ari urukundo Imana ikunda abantu bayikunda gusa.

Ese ni inde muntu ukunda Imana cyane kurusha abandi? Mbese ni uzi kuririmba neza kurusha abandi? Ni uzi guhanura se kurenza abandi? Kubwiriza neza se? kwitanga cyane se? ……. Oya! kuko abavuga ngo mwamwi mwami sibo bana b’Imana. Ni inde ukunda Imana? Umuntu ukunda Imana ni umuntu witondera amategeko yayo yose akubahiriza icyo Imana imushakaho. Kuririmba, no guhanura, kubwiriza neza n’ibindi bisa gutyo si byo bigaragaza ko mukundana n’ Imana. Ikimeyetso ni kimwe gusa cyerekana ko umuntu akundana n’ Imana, ni uko agomba kwitondera amategeko yayo.

Ese ayo mategeko ni ayahe? Kuva 20:1-26

Pawulo yayavuzeho mu buryo bune:

Abayuda, abantu bakomoka kuri Aburahamu bari bazwiho gukurikiza neza amategeko ya Mose kuko bibwiraga ko ari bo bantu bazajya mu ijuru gusa, kuko bazi ko nta wundi muntu ukijijwe uretse bo gusa, badufataga abandi nk’abanyamahaga. Kandi bazi ko hari Mesiya uzaza kuko batigeze bamenya ko Yesu yaje kudupfira ubwo twari dupfuye rubi tuzize ibyaha byacu.

Abatari abayuda ariko batwarwa n’amategeko: Umuntu utwarwa n’amategeko arangwa n’uko akora icyari cyo cyose kugira ngo bamurebe, bamushime yihimbaze mu kimbo cy’uko yakoze ngo ashimishe Imana arishimisha ubwe. Kandi agakora yisanisha nayo mategeko kuko kenshi usanga ajyendana n’ibihano k’umuntu utayubahirije, n’uyu nawe ajyerageza buryo ki ajyendera mu nzira z’amategeko neza kandi ibyo akora bitamurimo.

Akabikorera kugira ngo hatagira umuntu umubaza icyatumye ataboneka aho yarasazwe aboneka, niba yari umuririmbyi abikora ngo umuyobozi wa korari atagira icyo amubaza. Si uko biba bimurimo ariko ibyo ndababwiza ukuri ko ntagororano zirimo rwose. Iyo umuntu akora ibintu nk’ibyo abitegekwa birajyenda bikamubera umutwaro umuremereye cyane ku buryo iyo abirimo yumva bimubagamiye, akumva ko hari andi mahirwe yahombye kubera umutwaro wo gukorera Imana yikoreye mu kimbo cy’uko gukorera Imana bimubera byiza we bira mubagamira. Bigatuma hari ibyo adakora kubera umutwaro wamuremereye, akagerageza kuwutura hasi ngo aruhuke.

Umusaruro ubivamwo, iyo umurebye ntumenya aho yavuye, nta mpiduka zibaho mu buzima bwe bwa buri munsi bwo gukorera Imana. Uyu muntu arangwa no gukora ibintu bitaba mu mutima we ntabwo afata agakiza nkikintu kiza ahubwo agifata nk’umutwaro yateretsweho. Uyu muntu kudakora ibyaha kwe si uko aba adashaka kubikora ahubwo ni uko ahora yibaza ngo ‘Aramutse abikoze yakwihanira hehe?’ arimbere yabo abeshya ngo arakijijwe Imana idutabare! Kandi aba aziko hari umusaraba w’agakiza yikoreye.

Ntiyasambana, ntiyakwiba ,ntiyakwica,….. kubera uyu mutwaro yikoreye ariko aramutse abonye aho awurambikaho gato yahita aba nk’ihene iciye ikiziriko: Kwiba yakwiba, gusambana yasambana, kwica ya kwica, nta ngeso n’imwe mbi atakora kuko yabuze umwanya wo kuzikora yikoreye umusaraba w’agakiza.

Abatari abayuda ariko badatwarwa n’amategeko: Aba bo nta kintu na kimwe kibatangira kuko ibinejeje imibiri yabo nibyo bakora. Iyo bararikiye gusambana barasambana, kwiba bariba, muri make bakora byose kamere irarikira. Aba bantu gukora icyaha bumva ari kintu kiza cyane nta soni baterwa no gukora icyaha kuko batamenye ko Yesu yaje kuducungura ataje kudushyigikira kuguma mu byaha.

Naho umuntu utwarwa n’amategeko ya Kristo aba anezerewe: Iyo umuntu afite itegeko rya Kristo rikubamo ukajyendana naryo, icyo ukoze cyose kizakubera kiza ariyo mpampu Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko ahubwo ko yaje kuyakomeza. Pawulo we yanyuzwe no gutwarwa n’amategeko ya Yesu, yabivuga neza ati “Ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo”.

Ntabwo Imana ishaka ko uhagarara mu bintu bigaragara gusa, ishakako twinjira neza mu mihamagaro Imana iduhamagara haba ku muhamagaro w’agakiza cyangwa ku mu hamagaro w’imirimo. Biba byiza cyane iyo ubikoze wubahiriza amategeko Imana idutegeka, kugira ngo imirimo dukora igaragare mu maso y’i Siyoni.

Ukwiye kwijyenzura ukisuzuma, ukarebako ibintu byose ukora ubikorera mu mategeko y’Imana kuko gukora udakorera mu mategeko y’Imana, ukora ibintu byose bikuvuna utabohokeye Imana kandi umurimo nk’uwo nta ngororano. Dukwiye gukora tujyendera ku mategeko ya Yesu dutera ikirenge mu cya Pawulo kugira ngo kuri wa munsi w’urubanza tuzabone ingororano nziza z’ibyo twakoze byose mu gihe twamaze dukorera Imana . Guhera none fata umwanzuro winginge Imana mwongere mube ishuti nyanshuti, bizaguhesha igihembo cyiza mumirimo yawe yose ukorera imbere y’Imana. Imana ibahe umugisha

Umwigisha: TURAHIRWA Aimable

Source: Cepurnyarugenge

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?