Ese waba uzi icyo usabwa kugira ngo ube(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese waba uzi icyo usabwa kugira ngo ube umwigishwa wa Kristo Yesu ?-Pst Jean Jack


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-20 05:51:21


Ese waba uzi icyo usabwa kugira ngo ube umwigishwa wa Kristo Yesu ?-Pst Jean Jack

”Kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Aya ni amagambo yavuzwe na Petero na Yohana imbere y’urukiko ubwo urukiko rwabasabaga guhagarika guhamya izina rya Yesu Kristo." Ibyakozwe 4:20

Ese twe dusabwa iki ngo tugire ubushizi bw’amanga kandi tube abigishwa ba Yesu Kristo nyakuri?

Bisaba kuva mubyo wahozemo ugakurikira Yesu Kristo

Ntushobora kuba umwigishwa cyangwa ngo ugire abantu abigishwa utimutse mu byo wahozemo. Iyo usomye Matayo4:18 hatubwira uburyo Petero na Yohana bahamagawe na Yesu bagahita basiga inshundura zabo, bagasiga imiryango bakamukurikira nta marangamutima bashyizemo.

Condition ya mbere rero ni ukuva aho uri, kuva mu byo urimo, kuva mu byo wavukiyemo, kuva mu byo wamenyereye, kwivamo nawe ubwawe ugatandukana n’inarijye. Ntabwo ushobora kuba umwigishwa udafite ahantu wavuye. Matayo11:28 Yesu aravuga ati "Yemwe abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura". Bigusaba rero gutera intambwe ukagira ibyo uzibukira.

Bisaba kandi kubana na Yesu Kristo

Luka11:23 Yesu aravuga ati:”Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza” Aha Yesu agaragaza neza ko umuntu utari mu ruhande rwe aba ari umwanzi we.

Burya impamvu kumukurikira ari iby’igiciro, ni uko n’ijambo rye ubwaryo ari ubuzima, n’ijambo rye ubwaryo ribeshaho. Yohana 6:68 Petero ati:”Databuja twajya kuri nde ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho?” Yesu ntiwabana nawe ngo ubone n’umwanya wo kubana n’ibyaha, niyo mpamvu iyo utabanye nawe uba umwanzi we .

Bisaba kwikorera umusaraba wawe ukamukurikira

Ntabwo umuntu ashobora kuba umwigishwa wa Yesu mu gihe atubura imitsima gusa ngo babane basangira igaburo, ngo babane ahagarika umuraba mu nyanja, ngo nagera ku musaraba amwihakane. Uwo kugira ngo abe umwigishwa wa Yesu biragoye, niyo mpamvu Pawulo yandikiye abakorinto arababwira ngo” Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu ariko kuri twebwe abakizwa n’imbaraga y’Imana ihesha umuntu wese gukizwa”. Impamvu ni uko ku musaraba ari ho honyine abantu bose baboneye agakiza.

Ntitwahindura abantu kuba abigishwa natwe tutaraba bo. Hari imyitozo tugomba kubanza gukora kugira ngo dusohoze ijambo ryo muri matayo28:19. Nituba abigishwa hari naho tuzahagarara imbuto zacu ubwazo zonyine zigahindura abantu tutavuze

Ese waba waravuye iyo hahandi nawe uzi? Ese ntiwaba ugifite amatwara y’ingoma wahoze ukorera? Itekerezeho ufate umwanzuro mwiza.

Source: Cepurnyarugenge.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?