Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Yesu abwira abigishwa be ati “Mujye ahantu hose ku isi, mubwire inkuru nziza abantu bose” Mariko 16:15
Utwohereze mu isi yose tujyane inkuru y’ubushobozi bwawe bukiza n’umugambi wawe w’iteka ku bantu bose. Zaburi 67:2
Inshingano iruta izindi ni umurimo wawe. None ugomba guhitamo. Hagati yo kuba umukristo ku rwego rw’isi cyangwa kuba umukristo w’isi. Abakristo b’isi bahindukirira Imana ari uko bayishakaho gusohoza inyungu zabo gusa. Baba barakiriye agakiza ariko birebaho. Bakunda kujya mu bitaramo by’indirimbo no mu mahugurwa avuga ibyo kwiteza imbere, ariko ntabwo uzabasanga mu mahugurwa avuga ibyo gukwiza ubutumwa kuko ibyo bitabashishikaza.
Amasengesho yabo aba atumbiriye ibyo bo bakeneye, kwisabira imigisha no gushaka icyabanezeza. Bagendera ku kwizera kwa “Umbanze Mana” ese Imana yakora iki ngo ubuzima bwanjye burusheho kuba bwiza? Bashaka gukoresha Imana ngo basohoze imigambi yabo aho kureka ngo Imana abe ari Yo ibakoresha mu gusohoza imigambi yayo.
Abakristo bageze ku rwego rw’isi bo baba bazi ko bakirijwe gukorera Imana kandi ko baremewe umurimo w’ubutumwa. Banezezwa iteka no guhabwa umurimo bakora kandi bakumva banejejwe no guhabwa icyo cyubahiro cyo gukoreshwa n’Imana.
Abakristo bageze kuri icyo kigero ni bo bantu ku isi baba bafite ubuzima bushyitse.
Umunezero wabo, ibyiringiro n’umurego bagira bikwira aho bagiye hose kuko baba bazi ko bagomba kugaragaza itandukaniro aho bagiye hose. Babyuka buri gitondo biteguye ko Imana iri bubakoreshe mu buryo bushya. Ese wowe muri ubwo bwoko bwombi bw’abakristo wumva ushaka kuba uwuhe?
Imana irakurarikira kugira uruhare mu murimo wa mbere mugari, ukwiriye ahantu hose, urimo abantu b’ingeri zose kandi ufite agaciro gakomeye cyane kuva isi yaremwa: Ubwami bwayo, amateka y’isi ni inkuru y’ibyo Imana yakoze. Irimo kubaka umuryango wayo bazabana iteka. Nta kindi gifite agaciro mu maso yayo nk’icyo, kandi nta kindi kizaramba nk’icyo.
Igitabo cy’ibyahishuwe kitwereka ko hari umunsi umurimo wo kugeza ubutumwa ku batuye isi yose uzashoboka. Umunsi umwe icyari inshingano iruta izindi, kizahinduka ibyagezweho biruta ibindi. Mu ijuru imbaga nini cyane y’abantu bavuye mu mahanga yose n’imiryango yose, amoko yose n’indimi zose bazahagarara imbere ya Yesu kugira ngo bamuramye. Kugira uruhare muri uwo murimo nk’umukristo ugeze mu rwego rw’isi bizaguha gusogongera uko ijuru rizaba rimeze.
Ubwo Yesu yabwiraga abigishwa be ngo bajye ahantu bababwira inkuru nziza kuri buri muntu wese, ako gatsiko k’abigishwa bakennye baturuka mu bihugu by’i Burasirazuba bwo hagati butazwi bumvise bibarenze. Ingendo se bari kuzikora bate? Bari kugenda n’amaguru cyangwa ku nyamaswa kandi zitihuta? Kuko ubwo ni bwo bushobozi bwonyine bari bafite bwo kubatwara, nta mato Manini yambuka inyanja yariho, ibyo byose bikagaragara nk’inzitizi zari kubabuza kujyana ubutumwa mu isi yose.
Ubu noneho kuva ahi internet yaziye, itumanaho ryatumye isi irushaho kuba nto. Nyuma ya za telephone na fagisi, umukristo wese ufite internet ashobora gusabana n’abantu bari muri buri gihugu ku isi. Isi yose ubu uyifite ku mitwe y’intoki zawe!
Kugira ngo ushobore kuba umukristo wo ku kigero cy’isi yose ugomba guhindura ibintu bimwe na bimwe mu mitekerereze yawe. Uburyo ubona ibintu n’uburyo ubyitwaramo bigomba guhinduka.
Inkomoko: “Ubuzima Bufite Intego” Igitabo cyanditswe na Rick Warren
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)