Ese umuntu w’Imana ni nde?

Kwamamaza

agakiza

Ese umuntu w’Imana ni nde?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-26 08:31:09


Ese umuntu w’Imana ni nde?

Uyu munsi hari imyigishirize ipfuye isa ngaho ishyira hejuru abavugabutumwa kuruta Umwami Yesu Kristo. Imwe muri iyo myigishirize ishimagiza abavugabutumwa bityo abakristo bakabafana bakabogeza aho kogeza Yesu Kristo watumye duhinduka abana b’Imana.

Umuntu w’Imana ni inde?

Bibiliya itubwira abantu benshi bakoze ibintu bikomeye imbere y’Imana. Abo bose bamenyekanye nk’abantu b’Imana. Kuberako bumviye bakanubaha Imana. Ijambo umuntu w’Imana risobanuye umuntu wumvira akanubaha Umwami.

Mu isezerano rya kera umuntu w’Imana ryari ijambo rusange. Muri icyo gihe, Kristo ntiyari yakaje mu mubiri, kandi Umwuka Wera ntiwabaga muri buri muntu, . ahubwo bake nibo umwuka w’Imana wabagaho, abo bake nibo bayumviraga bakanayubaha.

Mu isezerano rishya, mu rwandiko rwa Pawulo hatwereka uko umuntu w’Imana akwiye kwitwara.

“Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi. ”(1 Timoteyo6:11-12)

Kuba umuntu w’Imana bisobanuyeko turi ab’Imana , dukundwa nayo tuyishingikirizaho .

Reka turebere hamwe imwe mu myigishirize itariyo yerekeye abantu b’Imana abo ari bo:

Bavugako abashumba bimitswe ari abantu b’Imana

Iki ni ikinyoma gikomeye. Ibi niba ari ukuri, ubwo abagize itorero(abakristo) baba ari abantu ba satani? Ese abita ku rusengero cyangwa abakorerabushake ni abantu basaze? Ese abapasitori bakora ibyaha bakomeza gukora ubushake bw’Imana ? Iyi ni imyigishirize ipfuye kuko izamura abashumba cyangwa abandi bavugabutumwa kugera ku rwego aho batekereza ko baboneye.

Tuvuge ko uri umushumba cyangwa utari we, ariko niwihana by’ukuri ibyaha byawe uzahabwa ubugingo n’umwami Yesu Kristo, kubaha ijambo n’umwuka w’Imana. Rekera aho kubeshya ko ukeneye kuba umushumba watoranijwe kugira ngo ube umwana w’Imana n’umukozi wayo, ahubwo niba turi muri Kristo twese turi abantu bayo.

Bavuga ko abantu bafite icyerekezo cyiza ari bo bantu b’Imana

Iyo dusomye mu Abacamanza 6 tuhasanga Imana ubwo yasuraga Gideyoni asekura ingano, ko atabwirizaga cyangwa ngo agire undi murimo akora mu by’Imana, ariko Imana yaramuhamagaye.
“Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”(Abacamanza6:12)

Imana niyo yari ifite umugambi ukomeye kuri Gideyoni. Niba utekerezako kuba umuntu w’Imana bizanwa no kugira inzozi zikomeye, ongera utekereze neza. Imana niyo yonyine itanga inzozi zikomeye n’icyerekezo. Imana ishyiraho abantu bitewe n’icyo ishaka, atari ibyo twe dushaka.
“…….. Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, Cyangwa mu butayu bw’imisozi. Ahubwo Imana ni yo mucamanza, Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.”(Zaburi75:6-8)

Bavuga ko umuntu w’Imana agomba kugira impamyabushobozi cyangwa ikindi cyemezo

Abantu batekerezako bakeneye kugira impamyabushobozi cyangwa umwanya w’ubuyobozi kugira ngo bahinduke abantu b’Imana, si ukuri. Ese Yesu yarafite diplome ihanitse? Ese ubutumwa Pawulo yanditse , yasinyaga ashyizeho Rev.Dr. Pawulo? Ese yigeze avugako yize aha n’aha, afite ibi n’ibi? Ibi ntibisobanuyeko kugira impamyabushobozi atari byiza, ariko sibyo bikugira umuntu w’Imana. Kuko Imana itareba kubigaragara n’impamyabushobozi zose ufite.

“Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”(1Samweli16:7)

Nshuti , icyemezo cy’ingenzi ni iki:
“……..Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.” (Umubwiriza12:13)

Nshuti , niwizera umwami Yesu Kristo, ukihana ibyaha byawe kandi ugakomeza kugendana n’umwami mu nzira yo gukiranuka no kwera, ntuzakenera umuntu ukubwirako uri umuntu w’Imana kuko ijambo ry’Imana rirahagije, kandi “Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana”(Abaroma8:14)

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?