Ese umukristo yemerewe kuboneza urubyaro?

Kwamamaza

agakiza

Ese umukristo yemerewe kuboneza urubyaro?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-31 08:49:37


Ese umukristo yemerewe kuboneza urubyaro?

Benshi mu bakristo bubatse ingo, ndetse na bamwe mu rubyiruko bitegura gushaka bakunze kwibaza iki kibazo bikarangira hari n’ubwo baheze mu rungabangabo. Mu magambo make, kuboneza urubyaro ku mukristo ntacyo bitwaye. Ariko se bigomba gukorwa mu buhe buryo? , Ese ubundi niyo ngingo y’ibanze abashakanye cyangwa abagiye kurushinga bakwiye kubanza kwitaho?

Mu nyigisho ye yatambukije kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana yagize icyo avuga kuri iyi ngingo. Ubundi mbere yuko abashakanye batekereza ku mubare w’abana bazabyara, bakwiye kubanza kumenya uko umwana yakirwa mu muryango. Bakamenya ibyo akwiye gukorerwa, bakitegura ibijyanye n’imibereho ye muri rusange kandi bakazirikana ko aje mu mugambi w’Imana.

Ikintu kibanze kandi cyangombwa, uwo muryango ugomba kuba wubatse ku rufatiro rw’Imna. Bibiliya muri Zaburi 127:1 , ivuga ko “ Uwiteka atari we wubaka inzu , abayubaka baba baruhira ubusa” . Abashakanye rero bakagombye kuba ari abantu bashobora kuganira ibintu byose , hanyuma bakemeranywa n’abana bifuza kubyara, bakabisaba Imana kubera ko ariyo itanga abana.

Umwana akwiye kwitegurwa kwakirwa mu bice bitatu: Mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri. Mu bigaragara abantu benshi haba n’abakristo ni uko babyara mu mubiri gusa, bakumva ko umwana azakenera ibyo kumutunga, amashuri , aho gutura n’ibindi . Ariko ntibikwiriye kugarukira aho gusa, ahubwo abashakanye bakwiye no gutekereza icyo bazakorera uwo mwana mu buryo bw’umwuka kugira ngo bamuhuze n’Imana. Hakwiye kandi kwitabwaho amarangamutima y’uwo bagiye kubyara, bakamutegura ku rugero rw’uko atazakomereka.

Ku bijyanye rero n’umubare w’abana abashakanye bazabyara, abantu bakwiye kwigira ku rugero rw’Ingobyi ya Edeni. Imana ijya kurema umuntu yabanje kumutegurira aho azaba n’ibizamutunga. Ibi bihabanye cyane n’ibyo abashakanye benshi bakora kuko bo babyara mbere yo gutegura ingobyi yabo bagiye ku byara, bigaragara ko baba banyuranyije n’iri hame. Umwana ni umugisha , abashakanye mu gihe babanye bakwiye no kuganira mbere ku mubare w’abana bazabyara bitewe n’umugisha, ubushobozi Imana yabahaye twagereranya na yangobyi yo muri Edeni.

Icyakora mu gihe ibyo abashakanye bazaba bateganyije , Imana ikabona ko bihabanye no gushaka kwayo, niba koko ari abizerwa kuri yo bakaba bayubaha, kuko bari mu mugambi wayo izaboherereza Umwuka Wera abagire inama y’icyo bagomba gukora.

Abanyamatorero benshi bemera kandi bakagira inama abayoboke babo gukoresha uburyo bwa Kamere. Hakurikijwe imiterere y’ukwezi ku mugore, kwifata biremewe mu gihe abashakanye batifuza kubyara umwana. Aha twabishingira ku byanditswe byera muri Bibiliya , aho intumwa pawulo yandikiye 1Abakorinto 7 :5, hagira hati” Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ( irari) ry’imibiri yanyu” .

Kurikira inyigisho yose

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?