Ese ujya usengera umushumba wawe?

Kwamamaza

agakiza

Ese ujya usengera umushumba wawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-07 04:15:41


Ese ujya usengera umushumba wawe?

Kubera gutekereza cyane ku gukomera kw’inshingano z’abashumba n’uburyo buri wese atazishoboza, nasanze hari inshigano abakristo dusabwa gukora: Gusengera abashumba.

Aya magambo Pawulo yanditse arakomeye:

Abaroma 15:30 “Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana”.

Efeso 6:19 “Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza”.

Maze gusoma aya magambo Pawulo yanditse nasanze Itorero ryaribagiwe inshigano ikomeye yo gusengera abashumba.

Bimwe mu bibazo nibajije ni ibi bikurikira: Waba uzi ko ugomba gusengera umushumba wawe? Niba ari yego, ujya ubikora? Nasanze kuba umushumba mwiza atari kavukire, ntabwo ari ubuhanga, ahubwo biva no ku masengesho dusengera abashumba.

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church

Source: Amasezerano.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?