Ese ntabwo uri inshuti n’isi? wari uzi ko(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese ntabwo uri inshuti n’isi? wari uzi ko Kuba inshuti n’isi birema kuba umwanzi w’Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-04 06:49:39


Ese ntabwo uri inshuti n’isi?  wari uzi ko Kuba inshuti n’isi birema kuba umwanzi w’Imana?

Iyo Bibiliya ivuga ngo ‘Kuba inshuti n’isi bitera kuba umwanzi w’Imana’ biba bivuze iki?.

"Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana". Yakobo 4:4

Akenshi na kenshi iyo bavuze ‘abanzi’ b’umukristo, ahanini baba basobanura ku byaha n’irari biba imbere mu muntu. Aba ni abanzi kuko batugerageresha gukora ibinyuranye n’ubushake bw’Imana tugatandukana n’ubwiza bwayo.

Kuba inshuti n’isi bireme guhinduka umwanzi w’Imana bivuze iki?

Ese bishatse kuvuga ko mu gihe ndi inshuti n’abantu batari abakristo, ndi umwanzi w’Imana? Bishatse kuvuga ko se nkwiye kuba ntanezeranwa n’abandi, nta nshuti ngomba kugira. Ko ngomba guhora ntuje kandi nkagendera kure abatizera kandi nkagira imyifatire "Yo kwera kukurushaho" kugira ngo mbe inshuti y’Imana?

Ntabwo ntekereza ko aribyo Yakobo yashakaga kuvuga, nubwo bishobora kuba igisobanuro kuri bamwe: Bivuze ko badashobora guhana ibiganza n’abatizera cyangwa ngo basangirire hamwe, kubera gutinya kuba "bakwanduzwa." Hari abandi banga gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, imodoka na mudasobwa n’ibindi kubera gutinya “ubucuti n’isi.” Ibi bibayobora mu kubaho bitandukanyije kandi bakirinda gushyikirana n’abandi bantu benshi!

Kubera ko Imana ikunda abantu kandi ishaka kubasubiza kuri Yo ubwayo no kubakiza ndetse no kubafasha, ibisobanuro nk’ibi bishobora kunyuranya n’iby’ukuri. Ariko mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana 3:16, Havuga ko

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Bibiliya itubwira bike ku buzima bwa Yesu kugeza afite imyaka 30, ariko dushobora kwemeza ko nawe yabaye mu bantu mu buryo busanzwe. Abantu bamutekerezaga nk "umuhungu wumubaji!" ko ngo atabayeho nk’umuyoboke w’idini, usibye kuba mu bantu mu buryo busanzwe.

Mubyukuri, mu gihe cy’imyaka itatu y’umurimo we rusange, Yamenyekanye nk’inshuti y’abakoresha b’ikoro ndetse n’abanyabyaha. (Matayo 11:19.), Ariko rwose Yesu ntabwo yari inshuti y’isi.

“Isi” ni iki?

Noneho, ukizirikana ibi, imvugo ngo "ubucuti n’isi ni urwango n’Imana" bisobanura iki? Ni iby’ingenzi kugira ngo tubisobanukirwe neza. Reka dusubire mu ntangiriro yisi.

Mu gitabo cy’Itangiriro 1:31 hagira hati: “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu”.

Ikintu kigomba kuba cyarahindutse icyo gihe, kugira ngo Yakobo yandike iyi miburo! Ni "ikintu" cyasobanuwe mu Itangiriro 3 kubyerekeye abantu: kutumvira no kugwa mubyaha, n’impinduka ziteye ubwoba ibi byazanye. Nyuma y’ibice bitatu bibanza, mu Itangiriro 6: 5 hagira hati: “Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. .” Mbega iterambere riteye ubwoba!

Mu ntangiriro, Adamu na Eva bagombaga gukorana n’Imana gusa kandi bayobowe n’Umwuka wayo bakabona ibyiza byose. Ariko kubera kumvira inzoka (Satani), bayobowe n’umwuka w’ubwibone, mubi. Bahisemo kutumvira Imana bagwa mucyaha no kwitandukanya n’Imana.

Rero, gukunda Imana, n’amategeko yayo, n’ibyiza byose, byasimbuwe no kwiknda. Uku kwikunda , kwifuza kubona icyo nshaka, gutekereza, cyangwa kubona tutitaye ku cyiza cyangwa ikibi, no kubaho ubuzima bw’ubwibone bwa buri muntu.

Uyu ni umwuka mubi wacengeye mu bantu bose. Iyi ni "isi," kandi ntabwo iri hanze y’aho turi! Ni imbere muri buri kiremwa muntu. Bibiliya yita iyi kamere muntu nyuma yo kugwa "uwakamere," kandi ibi byagize ingaruka mbi ku muntu wese uri ku isi.

Umwuka wa Satani ubu niwo ufite umwanya w’ingenzi ku isi, ni we mwanzi w’Imana n’abantu, nk’uko byanditswe mu Befeso 2: 2-3,

Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.

Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu,. ”

Muri make, abantu babuze ibyiringiro nta mahoro bafite kubera icyaha. Icyakora niyo mpamvu Imana mu rukundo rwayo rwinshi yadukunze yohereje Yesu ngo adukize. (Yohana 3:16; Abaroma 5: 8.)

Yesu yabaye umuntu kandi nk’umuntu yagengwaga n’intege nke zose dufite. Ashobora kuba, kandi yarageragejwe nkatwe (Abaheburayo 4:15), ariko muri ibyo bigeragezo, yarwanye kandi anesha irari ry’umubiri we, atsinda kamere kandi ntabwo yigeze akora icyaaha.

Yabikoraga buri munsi kandi twabonye ko yatakambiye Imana mbere gato yuko apfa, ati: “Birarangiye!”. Inzira yo kunyuramo tugarukira Imana yaraharuwe, ariko buri muntu agomba kwihitiramo icyo azakora.

Ese uzaba inyangamugayo mu gihugu cyawe, muri sosiyete ubamo kandi uzemera ko ukeneye Umukiza kugufasha gutsinda isi y’icyaha iba muri wowe? Cyangwa uzishuka wibwire ko iby’isi byose ari byiza, uzakomeza kubaho mu kinyoma cyayo?

“Ubucuti n’isi ni iki?

Rero, ubucuti n’isi bisobanura kujyana, kubana, kwemeranya no gukunda irari ry’umubiri na kamere, n’umwuka mubi ubyihishe inyuma: kwikunda, kwikakaza no kwirarira!

Ntushobora gukora ibyo hanyuma ngo uzabe n’inshuti y’Imana! Inzira imwe rukumbi yo kuba inshuti y’Imana ni ukureka icyaha, guhindukirira Yesu ukamuha umutima wawe wose ukamukurikira. Ni ukwanga irari ry’umubiri ukabamba ingeso za kamere ku musaraba: Ukwikunda kose, ubwibone no gukora ibibi. Dukeneye gukunda ibyo Imana ikunda, ibyiza byose, byera kandi bishimwa nayo.

Imirongo yo muri 1Yohana 2: 15-17 isobanura neza iyi ngingo:

"Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. ”

Iyo dutanze imitima yacu kandi tukagarukira Imana binyuze mu mwana wayo Yesu Kristo, tugatangira kumukurikira twumvira, Umwuka Wera w’Imana aratuzura akatuyobora. Uko turushaho kwigobotora irari ry’umubiri wacu no kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba (twenyine, ubwacu), nibwo urukundo, umunezero, amahoro n’ibyiza byose bitwuzura. Twuzuzwa urukundo dukunda Imana n’abantu, kandi duhabwa gufasha abandi nkuko natwe twafashijwe.

Reba n’iyi nyigisho: Kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba

Source: ActiveChristianity.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?