Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu (Abafilipi 3:7-8).
Iyo tuvuze "guhindura", tuba tuvuze kuva mu cyerekezo kimwe tukajya mu kindi bityo hakabaho impinduka. Guhinduka ni ugukosora ibyo wabonaga bitagenda neza ukabiha umurongo muzima. Biragaragara ko tugiye kwinjira mu mwaka mushya, benshi muri twe tuzaba twarafashe ibyemezo byo guhindura ibintu bimwe na bimwe hagamijwe kubikosora kugira ngo uzabe umwaka muhire ku buzima bwacu.
Yego, birashoboka ko twagize intsinzi muri gahunda zacu, ubucuruzi bwacu, imishinga yacu, ariko se ni iyihe nyungu twagezeho mu rwego rwo kuba inkoramutima ya Yesu? Nizera ko ikintu cy’igiciro cyane ari ukurushaho kumenya Kristo kuruta uko twari tumuzi mbere ndetse tukubaka ubucuti budasanzwe.
Ese turimo kumarana umwanya mwiza?
Ese twemerera Umwuka Wera kutuvugisha mugihe dusenga?
Intego nyamukuru ya buri wese muri twe ni ukumenya Umwami
Ese twiteguye kugaragaza impinduka mu bitekerezo byacu, mu myitwarire yacu no mu mico yacu?
Ese twiteguye gukora ibikenewe kugira ngo twegere umutima we?
Ese twiteguye gusiga ibintu byose kugira ngo duhe umwanya Yesu mu buzima bwacu?
Ese twiteguye gushyira ingufu aho zikenewe byihutirwa?
Hatabayeho kwirengagiza dukwiye gusobanukirwa ko kwemerwa n’abantu, incuti nta mwanya bizaguhesha mu ijuru.
Isengesho ry’uyu munsi
Mukiza nshoboza kuba uwo wifuza ibihe byose ndeke kurangazwa n’iby’isi bizashira, ahubwo umpe guhinduka mu buryo buguhesha icyubahiro, n’aho nahomba ibindi byose ariko mpore nezezwa no kunguka Kristo. Amen!
Source:topchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)