Ese mu by’ukuri Satani ni iki?

Kwamamaza

agakiza

Ese mu by’ukuri Satani ni iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-10-17 08:06:56


Ese mu by’ukuri Satani ni iki?

N’ubwo hari abantu bemeza ko Satani atabaho, ariko mu kuri kwa Bibiliya Satani abaho, niwe soko y’icyaha mu isi. Yitwa amazina menshi dusanga muri Bibiliya harimo Satani bisobanura umwanzi, Lusiferi ndetse n’inzoka.

Kubaho kwa Satani nk’ikiremwa gifite ubuzima byagaragajwe na Yesu Kristo “arababwira ati nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo” (Luka10:18) Yesu kandi yise Satani umutware w’isi. “Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa” (Yohana 12:31).

Intumwa Pawulo yise Satani umwami w’isi ndetse n’igikomangoma mu bwami bw’ikirere (Abefeso 2:2). Mu gihe intumwa Yohana yavuze ko isi yose iyobowe n’icyaha kandi twabonye ko Satani ari we soko y’icyaha.

Ibyanditse byera byigisha ko mbere yo kuremwa k’umuntu ndetse n’isi,Imana yari yararemye itsinda ry’abamarayika benshi cyane batabarika. Ijuru ryari ryuzuye ibiremwa by’umwuka bifite ubwenge n’imbaraga zitarondoreka. Umutwe wari ukomeye cyane mu bamarayika ni umutwe w’abakerubi bahora bazengurutse intebe y’Imana. Uyu mutwe kandi niwo Satani yahozemo (Ezekiyeli 28:14) yari yuzuye ubwenge n’uburanga.

Imana ntiyaremye Satani nk’ikiremwa kigendera mu cyaha, ahubwo yamuremye nk’abamalayika, ni ukuvuga ibiremwa by’umwuka. ariko byaje kuba bibi ubwo Satani yajugunye umugambi w’Imana akigomeka ku bwami bw’Imana.

Icyaha cy’ibanze ku bantu n’abamalayika, ni ukutizera no kwishyira hejuru. Satani yariwiye mu mutima ati: “ nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana” (Yesaya 14:13-14)

Yesu yatubwiye bimwe mu biranga Satani. Kristo yavuzeko Satani ari umwicanyi, ntagira ukuri muri we, mu byo avuga byose arabeshya, muri macye Satani ni se w’ibinyoma (Yohana 8: 44)

Ni ingenzi ko Abakristo bamenya ukuri ku byerekeranye na Satani n’imikorere ye. Satani ameze nk’intare itontoma ishaka uwo yamira bunguri (1Petero 5:8). Ntibyoroshye kuri twebwe ubwacu gutsinda icyaha n’ibigeragezo biva ku mwanzi, ariko ibyanditswe byera bitwereka uburyo tugomba kugira imbaraga. Dukwiriye kwambara intwaro z’umwuka kugirango tubashe kunesha ibigeragezo.

Source: www.gotquestions.org

Vestine agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?