Ese kuramya nyakuri ni iki?

Kwamamaza

agakiza

Ese kuramya nyakuri ni iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-14 09:31:30


Ese kuramya  nyakuri ni iki?

Intumwa Pawulo yasobanuye kuramya nyakuri. Nuko bene Data ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose (Abaroma 12 :1-2)

Iki gice kirimo ibintu byose byo kuramya nyakuri. Mbere na mbere, hariho intego yo kuramya: “imbabazi z’Imana.” Imbabazi z’Imana ni ibintu byose yaduhaye tudakwiriye: urukundo rw’iteka, ubuntu bw’iteka, Umwuka Wera, amahoro ahoraho, umunezero uhoraho, gukizwa,kwizera, ihumure, imbaraga, ubwenge, ibyiringiro, kwihangana, ineza, icyubahiro, gukiranuka, umutekano, ubuzima bw’iteka, imbabazi, ubwiyunge, gutsindishirizwa, kwezwa, umudendezo, kwinginga nibindi byinshi. Ubumenyi no gusobanukirwa izi mpano zidasanzwe bidutera gusuka ishimwe no gushimira Imana, mu yandi magambo kuramya.

Muri iki gice kandi harasobanura uburyo bwo gusenga kwacu: “Kuzana umubiri wawe nk’ igitambo kizima kandi cyera.” Kuzana imibiri yacu bisobanura kwiha Imana twese ubwacu tukayiha , ubumuntu bwacu bwose , imitima yacu, ibitekerezo byacu, amaboko n’ imyifatire bigomba kwerekwa Imana. Muyandi magambo, tugomba kureka kugenzura ibyo bintu tukabimuha, nk’uko igitambo gitambirwa Imana ku ruhimbi.

Byongeye kandi “ni ukugarura imitekerereze yacu.” Tuvugurura ibitekerezo byacu buri munsi tubisukura, maze ubwenge bw’Isi tukabusimbuza ubwenge nyabwo buturuka ku Mana. Bityo Tukayisenga n’ubwenge bwacu bushya kandi bwejejwe hatabayeho gukoresha amarangamutima yacu. Amarangamutima ni ibintu byiza, ariko biba byiza iyo bikoranywe ubwenge n’ukuri, Abakorinto ba mbere 2:16 haratubwira ko dufite "gutekereza kwa Kristo," ntabwo dufite amarangamutima ya Kristo.

Hariho inzira imwe gusa yo kuvugurura ibitekerezo byacu, ni Ijambo ry’Imana. Kumenya ijambo ry’Imana bisobanuye kumenya imbabazi zayo. Burya dukwiye kumenya ko umuziki nta hantu uhuriye no kuramya kuko umuziki ubwawo ntushobora kubyara kuramya , icyakora ushobora gukangura amarangamutima. M ubyukuri umuziki ntabwo ari inkomoko yo gusenga, ahubwo umuziki ugufasha kwerekana umutima wafashwe n’imbabazi z’Imana hanyuma uwo mutima ukumvira amategeko yayo.

Ni ngombwa kandi kumenya ko kuramya bigenewe Imana gusa. Nta n’umwe mu bagaragu bayo ukwiye kuramywa (Ibyahishuwe 19:10). Ntidukwiye gusenga abera, abahanuzi, ibishushanyo, abamarayika, imana zose z’ibinyoma, cyangwa Mariya, nyina wa Yesu. Ntidukwiye kandi gusenga kugirango dutegereze ikintu runaka mu bisubizo, nko gukira. Kuramya bikorerwa Imana niyo yonyine kuko ibikwiye.

Dushobora kuramya no guhimbaza Imana kumugaragaro (Zaburi 22:22; 35:18) mu itorero, dushobora gutangaza amasengesho yo kuramya no guhimbaza Imana tuyishimira ibyo yadukoreye. Ibyo turabikora ariko gusenga nyakuri bigaragazwa n’ibikorwa byacu. "Kuramya" kubera inshingano ntibishimisha Imana kandi ni impfabusa.

Kuramya nyakuri ntabwo bigarukira kubyo dukora mu rusengero cyangwa guhimbaza kumugaragaro (n’ubwo ibyo bintu byombi ari byiza, kandi tubwirwa muri Bibiliya kubikora). Kuramya nyakuri ni ukwemera Imana n’imbaraga zayo zose n’icyubahiro cyayo mubyo dukora byose. Uburyo bwo hejuru bwo guhimbaza no kuramya Imana ni ukumvira Ijambo ryayo. Kugira ngo tubigereho, tugomba kumenya Imana. Kuramya ni uguhimbaza Imana,kuyishyira hejuru no kwerekana ubudahemuka bwayo.

Iyi nyigisho yose wayisanga hano:

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?