Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa icya cumi n’amaturo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-05-10 23:25:04


Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa icya cumi n’amaturo?

Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku giti.Yuda Iskariyoti yahawe ibiceri by’ifeza mirongo itatu gusa, maze yibagirwa agaciro yari afite ndetse n‘icyubahiro yari yarahawe na Yesu,dore ko yari umucungamutungo mu ntumwa ze.Bidateye kabiri , niwe waje kumugambanira maze amutanga mu maboko y’ingabo z’abaroma zimukanira urwo ku musaraba.Biratangaje cyane kuba uyu munsi tubona bamwe mu bakozi b’Imana bapfa impiya kandi bazi neza ko arizo ntandaro y’urupfu rwa Yesu.

Kuba kandi mu nsengero zimwe na zimwe hadasiba kugaranara umwiryane n’induru zishingiye ku mitungo ndetse no ku mafranga aba yavuye muri kimwe cy’icumi ubundi kigenerwa abashumba n’abakozi b’Imana bavuga ubutumwa bwiza, naho amaturo akagenerwa ibikorwa by’iterambere,bigaragaza ko hakiriho abashumba gito bageze ikirenge mu cya Yuda Iskariyoti kuko badatinya kuribata inzu y’Imana uko bishakiye ahanini babitewe no kwishakira indamu.

Kimwe mu bigaragaza ko bamwe mu bashumba baba bafite inyota yo kwibonera amaturo, ni uko akenhsi usanga umwanya ubanziriza ijambo ry’Imana igihe cyose bawuharira gutanga kimwe mu icumi n’amaturo kugira ngo ijambo ry’Imana ritarangira abakristo bagahera ko babacika bakagenda badatuye

Bamwe muri aba bashumba kandi usanga rimwe na rimwe bashyira ku ibere abakristo batanga kimwe mu icumi gitubutse kabone nubwo baba ari abanyamakosa enshi , maze bakabakingira ikibaba.Iyo rero hagize ukutumvikana kuvuka hagati y’abo bashumba ,usanga intonganya zibaye zose ndetse rimwe na rimwe bagatangira kumena amabanga baba bahuriyeho yo kunyereza cyangwa se kwikubira umutungo w’itorero.Ese koko baba barahamagariwe kugenza impiya?Cyangwa baba barahamagariwe kugenza umukumbi?

Biteye isoni n’agahinda kubona hari abashumba barenga inshingano zabo maze ugasanga aribo bahindutse abacungamutungo b’amatorero bayoboye.Ese urwego rw’umuvunyi ni ruhagurukira bene aba bashumba kugira ngo hakorwe igenzura ry’umutungo wabo cyangwa se uko bakoresha uw’itorero bizacura iki?Aho benshi ntibazibuka gutereka ibitereko byasheshe?

Abakozi b’Imana ni bareke kwandurira ubusa bapfa ibya Kayizari ahubwo bacunge neza umukumbi baragijwe kuko ijambo ry’Imana rigire riti”Uwahawe byinshi azabazwa byinshi naho uwahawe bike nawe abazwe bike”

Ibitekerezo (1)

KANEZA Ancille

16-07-2012    03:41

Abo bakozi b’Imana nibihangane bakore umurimo Imana yabashinze wo kuragira umukumbi w’Imana bo kugwa mu mutego wa Satani ejo batazajya hamwe n’abo bitaga abapagani.Imana yabatumye kuroba abantu ntabwo yabatumye koroba ibintu. Amafaranga ntawe azarokora ku munsi w’imperuka kuko nta ruswa izatangwa.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?