Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Amagambo ya Pawulo ku yerekeranye no gushaka cyangwa ishyingiranwa yateje impaka mu binyejana byinshi. Ese yaba yarashyigikiraga gushaka cyangwa yarabirwanyaga? Ese yatekereje ko kuba ingaragu ari byiza? Ibi byose ni ibibazo byibazwa na benshi ariko tugiye kubiha umurongo.
Iyo twifashishije Bibiliya dusanga Paulo yarashyigikiye impande zombi (gushaka no kuba ingaragu) Iyo dusomye 1Abakorinto:7 Pawulo yanditse kubyerekeye gushyingiranwa, aha tuhasanga ibitekerezo bikomeye ku bijyanye no gushaka cyangwa kwiyemeza kuba ingaragu ubuzima bwose. Pawulo avuga ko byose bifatanyiriza hamwe kuzana imigisha y’Imana mugihe bikozwe hatagendewe ku bitekerezo by’abantu ahubwo bishingiye ku Mana.
Icyo Yesu yabivuzeho
Mugihe cyose yamaze ku Isi, Yesu yagumye ari ingaragu mu murimo we wose yakoze. Mubyukuri Yesu yari atunganye kandi ntiyigeze acumura. Rero, bivuze ko gukomeza kuba ingaragu ari nabyo atari bibi.
Yesu yavuze ko Gushyingiranwa byabayeho kuva Isi yaremwa kandi byashyizweho n’Imana, bityo Yesu ntiyigeze arwanya gushyingirawa cyangwa ngo abisumbishe kuba ingaragu, Yabishyigikiye byose.
Matayo 19 muri iki gice,Yesu ahanini avuga ko gushyingiranwa atari ibya bose. Avuga ko bamwe, bahitamo ubuzima bw’ingaragu kugirango bitangire umurimo w’Imana. Icyakora abantu bahawe impano zitandukanye ushoboye kuba ingaragu abe yo kandi n’uhisemo gushaka abikore hagamijwe kubahisha Imana.
Icyo Pawulo avuga ku gushaka cyangwa kuba ingaragu
Pawulo yavuze ku rushako nk’ikigereranyo cyo kugirana umubano n’Imana, ntabwo yigeze avuga ko ari ikintu kibi.
Pawulo yakunze kandi gutanga inama ku bagabo n’abagore kimwe n’abandi bantu mu ku bijyanye n’imibanire hagati yabo, nk’abana n’ ababyeyi, abashakanye aho yabashishikarizaga gukundana no kubahana.
Mugihe cye, Pawulo yanditse ashyigikira ibyiza byo kuba ingaragu , ariko ntiyigeze yigisha abantu ko aribwo buryo bwonyine bwo gukurikirwa ati:"Kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe, undi ukwe".
Pawulo ntabwo yamaganye gushaka aho yavuze ati:"Ntekereza ko ari byiza ko umuntu aguma uko ari kubw’iki gihe kirushya kiriho none, mbese wahambiriwe ku mugore? ntushake guhamburwa, wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi. Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze, n’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri kubwanjye nakunda kuyibakiza"(Abakorinto 7:26-28).
Pawulo yahisemo kubaho wenyine, akomeza yerekana ko kuba ingaragu bishobora gufasha umuntu kwerekeza ibitekerezo bye ku Mana byuzuye, adahangayikishijwe no gushimisha uwo bashakanye (1 Abakorinto 7: 32-35). Ariko, Pawulo ashimangira inshuro nyinshi ko atari bibi kurongora.
uri macye Pawulo nta hantu bigaragara ko arwanya gusyingiranwa ahubwo yemeza ko buri muntu wese afite impano yahawe n’Imana aho bamwe baba ingaragu naho abandi bagashaka kandi ko buri wese akwiye gukoresha neza iyo mpano ye bityo bikamuzanira umugisha w’Imana.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)