Ese indirimbo zihimbaza Imana wazibwirwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese indirimbo zihimbaza Imana wazibwirwa n’iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-12-01 13:48:05


Ese indirimbo zihimbaza Imana wazibwirwa n’iki?

Abantu bensi ntibakunze gusobanukirwa gospel music icyo
aricyo.Kuba batabisobanukirwa neza bikomeza gutera urujijo kuri bo. Ibi
ahanini biterwa n’uko baba badasobanukiwe amateka y’indirimbo
ziririmbirwa Imana (Gospel music), aho byaturutse n’impamvu zitwa iri
zina. Ese impavu yaba ari iyihe? Ushobora no gusanga hari uko wabyumvaga
ku giti cyawe.

Ururbuga rwa interineti examiner.com ruvuga ko, Indirimbo za gospel
zibayeho, hashize imyaka isaga 2000, uhereye igihe intumwa za Yesu
zatangiriye kubwiriza ubutumwa bwiza, ari nako zinaririmba indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, zinavuga ibigwi n’ibitangaza Yesu yakoraga.
Ubusobanuro bw’indirimbo za gospel, bukaba bushobora gushingira kuri iyi
mimerere y’izi ntumwa. Gospel music, bishobora gusobanurwa
nk’uruhurirane rw’amagambo y’indirimbo avuga kuri Yesu, ukwizera
kw’abakirisito cyangwa se ubuzima bw’abakirisito.

Gospel Music ni indirimbo za gikristo ugereranije n’ubundi bwoko
bw’indirimbo; zishobora kuba indirimbo zanditswe, ariko zanditswe
n’abakirisito, mu rwego rwo kubwiriza abandi baririmbyi bo mu zindi
njyana ubukirisito. Habaho ubwoko bwinshi bw’indirimbo za Gospel, ariko
ubu bwoko bwose bukaba bufite aho bushingiye. Aha twavuga southern
gospel, black gospel, urban gospel, contemporary Christian music (CCM),
inspirational music, Christian pop music, umuziki wa gikristo wo mu
jyana ya Rock, Christian metal, Christian alternative music, Christian
hip-hop music, Christian R & B music, Celtic Christian music, modern
gospel music ndetse n’ubundi buryo bw’imiririmbire ariko bushingiye ku
myizerere ya gikirisitu. Ibi ngo uramutse ufashe indirimbo itari gospel
ukayigereranya n’iya gospel uhita ubona itandukaniro ako kanya.

Izi ndirimbo zaririmbiwe Imana zagiye zirushaho kumenyekana , uhereye
mu bihe by’ububyutse byagiye bitegurwa mu kinyejana cya 19, ibi bikaba
byaratangijwe na Dwight L. Moody. Gospel music zaje kwamamara
by’umwihariko nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose ndetse no muri za
muvoma zitiriwe Yesu (Jesus movement) zabayeho mu myaka ya za 1970, ubwo
umuziki wa gikristo mu njyana zigezweho wamamaraga. Uyu muziki wagiye
ugera n’aho winjira mu mico gakondo y’abantu ndetse byageze n’aho
utangira gukinwa no kuririmbwa n’abandi baririmbyi wasangaga batarajwe
ishinga n’ibya gikristo.

Indirimbo ziririmbirwa Imana, ngo akenshi usanga zigeza ku bintu
byinshi abaziririmba mu buryo bwo kubamenyekanisha no kubateza imbere.
Hari benshi bazwi kandi zagiriye umumaro mu buzima bwabo, aha twavuga
nka Amy Grant, Michael W. Smith, Steven Curtis Chapman,Jars of Clay, Chris Rice, Mercy Me, Stryper ndetse na the Jonas Brothers. Abandi bahanzi nka Diamond Rio, Randy Travis ndetse na Vince Gill , aba bose bakaba baragiye bashira ahagaragara ama Album atandukanye akubiyemo ubutumwa bwiza.

Gospel music, abandi bakunze kwita indirimbo zaririmbiwe Imana zimaze
kugera hirya no hino ku isi, binyujijwe mu bahanzi bagenda baba
ibyamamare hirya no hino ku isi muri iyi njyana. Uko bagenda
bazenguruka ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi , niko n’izi
ndirimbo zikomeza kumenyekana haba mu ndimi zitandukanye cyangwa njyana.
Ibi bitumwa ubutumwa bwiza bukomeza kwamamara, bityo umurimo w’Imana
ukarushaho gutera imbere. Uko waririmba izi ndirimbo uko ariko kose ,
bitewe n’impamvu iyo ariyo yose, ntihabura abafashirizwa muri icyo
gihangano, kabone n’ubwo ataba ari cyo wari ugambiriye. Ibi bikaba
bigaragaza uburyo Imana ihambaye. Ni muri urwo rwego munyandiko zacu
zitaha, tuzagenda tubagezaho uko babona gospel music kuri bo, duhereye
hanze y’u Rwanda.

Ntitwarangiza tutababwiye ko indirimbo ziririmbirwa Imana zandikwa
ndetse zikanaririmbwa kubera impamvu zitandukanye. Zishobora kuririmbwa
umuntu ashaka kuramya Imana ku giti cye, kuririmbira abandi mu
rusengero, itorero, kwishimisha cyangwa kwinezeza, tutaretse no kuba
zakwinjiriza amafaranga ndetse no kugufasha kuba icyamamare mu muziki.
Uko ugenda hirya no hino , uhasanga amazu atunganya izi ndirimbo, ari
nako hirya no hino mu mijyi hagenda humvikana amaradiyo ya gikirisito
muri leta zunze ubumwe z’Amerika cyane, acuranga izi ndirimbo. Kugeza
ubu injyana z’indirimbo zaririmbiwe Imana, zigenda zifashishwa mu ma
filimi , mu biganiro ku mateleviziyo, mu makwe, mubikorwa bya pilitiki,
festival, amasengero ndetse n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu
benshi, hirya no hino ku isi.

Dushimirimana Onesphore/isange.com

Ibitekerezo (1)

kagorora gervais

1-09-2016    07:05

ndunva nishimye kubwubwo butumwa kandi mukomereze aho.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?