Gutuka Umwuka Wera bisobanuye iki?

Kwamamaza

agakiza

Gutuka Umwuka Wera bisobanuye iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-01 04:56:24


Gutuka Umwuka Wera bisobanuye iki?

Icyaha cyo gutuka Umwuka Wera bivugwa ko kitababarirwa. Bibiliya ihamya ko ibindi byaha byose bibabarirwa ariko umuntu utuka Umwuka Wera atazababarirwa. Gutuka Umwuka ni ukwanga umurimo Yesu cyangwa Umwuka akora binyuze mu butumwa bwiza cyangwa se mu bitangaza kugira ngo uwubonye yizere yakire ahabwe ubugingo.

Twifashishije Bibibiliya mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Matayo12:30 “Nicyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa, kandi umuntu wese usebya umwana w’umuntu azababarirwa ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa n’aho haba mu gihe cya none cyangwa mugihe kizaza”.

Luka 10:13, Yohana 16:8>11 Ubwo azaza azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka. Iby’icyaha kuko batanyizeye n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data kandi namwe muzaba mutakimbona n’iby’amateka kuko umutware w’abisi aciriweho iteka.

Yesu ubwo yatangiraga umurimo wo kwigisha Ubutumwa Bwiza, abafarisayo ntibamwemeye, mubyukuri atari uko batari bamuzi ahubwo bamugiriraga ishyari kuko babonaga agiye kubatwara abayoboke bahera aho bamuhakana ndetse baramurwanya kandi byari byanditse mu bitabo by’ubuhanuzi ko Yesu azaza. Uko kwanga no kumuhakana bakamwangisha na rubanda kandi bamuzi nicyo cyitwa gutuka Umwuka Wera.

Ibitangaza Yesu yakoze bifite intego yo gutuma abantu bemera ko ari umwana w’Imana. Ibitangaza bituma ubutumwa twumvise n’Umwuka twakiriye tuwemera by’ukuri. Mubyukuri icyo Yesu yari avuze cyitwa gutuka Umwuka Wera, ni uriya murimo yari amaze gukora akoreshejwe n’Umwuka ugamije gutuma abawubonye barushaho kwemera ko ari we, hanyuma abawubonye bawitirira Berizeburi barushaho kuwutuka.

Ubutumwa Yesu yabwirizaga bwari ubutumwa bw’ubwami hanyuma imbaraga y’Umwuka Wera imanurwa no kuvuga ngo nimutizera ibyo mvuga mwizezwe n’ibyo nkora, dore imbaraga mvajuru ihamya ibyo mvuga. Ya mbaraga mvajuru y’Umwuka Wera ikora ibitangaza kugira ngo n’imitima yahabye ihabuke bo bayitirira Berizeburi. Nibwo yesu yahise avuga ngo utuka umurimo w’Umwuka ntazababarirwa.

Igisobanuro cy’igitangaza ubwacyo mu butumwa bwiza ntabwo ari ukugira ngo abantu batangare, ahubwo nibwo buryo buhebuje ubundi Imana ikoresha ngo ihishuriremo abantu Ubuntu bwayo bizere umurimo yakoze muri Kristo Yesu. Gutuka Umwuka ni ukwanga wa murimo Yesu cyangwa Umwuka akora binyuze mu butumwa bwiza cyangwa se mu bitangaza kugira ngo uwubonye yizere yakire ahabwe ubugingo.

Yesu igihe yamaze ku isi icyo yashize imbere si imirimo ahubwo icyo yashize imbere ni ukugira ngo abayibonye bizere, nibamara kwizera baherwe ubugingo muri we. Yohana 20:31 “Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu Kristo ari umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muhabwe ubugingo mu izina rye”. Mubyukuri imirimo yose Umwuka akora ni uguhamya Yesu. Guhakana ibyo Umwuka akoze ngo bihamye Yesu ni ko gutuka Umwuka Wera.

Ushobora kwibaza uti:“Ese ko nasubiyemo umuntu uvuga mu ndimi, ubu nzababarirwa?”. Mubyukuri icyo ni igicumuro nk’ibindi nk’uko ukora n’ibindi kubera kutamenya cyangwa kamere y’icyaha, ariko uko ntabwo ari ugutuka Umwuka kuko utuka Umwuka we ntagera n’aho bazivugira. Ibi bituruka ku kutamenya ariko ntabwo aba agambiriye guhakana Umwuka Wera.

Abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo ntibashobora gutuka Umwuka Wera, ahubwo icyo bakora ni ukumubabaza cyangwa kumutera agahinda, kandi abamutera agahinda ni abafitanye isano. Uko kugira agahinda kwe ubwabyo bisobanura cyangwa ni ikimenyetso ko turi abe.

Source:DFtv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?