Ese bisobanuye iki kuba umwana w’Imana?

Kwamamaza

agakiza

Ese bisobanuye iki kuba umwana w’Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-24 05:34:32


Ese bisobanuye iki kuba umwana w’Imana?

Isezerano rishya rikoresha ijambo "umwana w’Imana"cyangwa "abana b’Imana" incuro nyinshi. 1Yohana:3:10 havuga icyo kuba umwana w’Imana bisobanura "Icyo nicyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani, umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw’Imana" Urwandiko Pawulo yandikiye Tito hatubwira ubuzima bw’umuntu wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Ubuzima bw’umwana w’Imana butandukanye n’ubw’umuntu utizera, icy’ingenzi kiranga umwana w’Imana ni uko azaragwa ijuru.

Abantu benshi bizera nabi bakibwira ko buri wese ari umwana ari umwana w’Imana. Abantu baremwe mwishusho y’Imana (Itangiriro 1:27) ariko ntabwo twese turi abana bayo? Bibiliya irabihakana. Umuntu wese yaremwe n’Imana kandi akundwa nayo, ariko dushobora gusa guhinduka abana bayo mugihe twarezwe nayo (Abefeso 1: 5; Abaroma 8:15). Kubera ibyaha byacu, tubaho munsi y’igitugu cya Satani ariwe mana y’iyi si (2 Abakorinto 4: 4). Turi imbata z’icyaha kandi tubaho dukurikiza amategeko yacyo (Yohana 8:34; Abaroma 6:16). Ubumuntu bwibasiwe n’icyaha ntibushobora kwinjira imbere yImana yera. Kugirango tubashe gusabana n’Imana, tugomba kubanza kubabarirwa icyaha cyacu kuko twarayibabaje(Zaburi 51: 7).

2 Abakorinto 5:17 hasobanura uko bigenda iyo tuvutse ubwa kabiri mu muryango w’Imana kubwo kwizera Yesu: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihinduka bishya ”. Yesu yigishije ko kuba abana b’Imana bivuze ko tugomba kubyarwa ubwa kabiri (Yohana 3: 3). Kuba umwana wImana bisobanura ko kamere (nature) yacu y’icyaha isimburwa na kamere ishaka gushimisha Umwami. Turacyacumura (1Yohana 1: 8), ariko dufite "umuvugizi uduhuza na Data ariwe Yesu Kristo umukiranutsi" (1Yohana 2: 1). Kuba umwana w’Imana bivuze ko twababariwe ibyaha byacu kandi twongeye kugirana ubusabane n’Imana.

Kuba abana b’Imana bisobanura ko dushobora kugera ku “ntebe y’ubuntu” binyuze mu masengesho, igihe icyo ari cyo cyose n’ahantu hose; dufite amasezerano y’uko "dushobora guhabwa imbabazi n’ ubuntu bwo kudufasha mugihe gikenewe" (Abaheburayo 4:16). Umwana w’Imana yizera ko Se amuha ibyo akeneye byose akurikije ubutunzi bw’icyubahiro cye muri Kristo Yesu (Abafilipi 4:19). Data uri mu Ijuru azaha impano nziza abamwambaza.

Umwana w’Imana azabana n’Imana iteka ryose mu ijuru (Abefeso 1: 13-14; Yohana 3: 16-18). Yesu yamaze kwishyura ikiguzi cyo kwinjira kuri buri muntu wizeye urupfu rwe n’izuka rye. Abana b’Imana babaho bafite ibyiringiro byo kubona Yesu imbonankubone, bityo "bariyeza, nk’uko nawe ari umwere" (1Yohana 3: 3). Umwana w’Imana ashishikazwa no gukora imirimo myiza (Tito 2:14), kuko kwizera niko kuduhindura (Yakobo 2:14, 26).

Umwana w’Imana ntaba akiri umwana wa Satani kandi ntabwo akinira mu bikari bya Satani. Imana ihindura abana bayo binyuze mu mbaraga z’Umwuka Wera, maze bagatangira kwigana gukora ibisa n’iby’umuryango wayo (Abafilipi 2: 12-15). Niba dutangiye kumera nka Data wo mu ijuru mu magambo, mu byifuzo, no mu bikorwa, biba bigaragara ko tutari aba Satani (1Yohana 1: 5-6; 2: 3-4).

Abantu baremewe kubaho nk’abana b’Imana. Icyaha nicyo cyatesheje agaciro iyo ntego kandi gihagarika umubano wacu n’Imana. Mugihe twihannye icyaha kandi tukizera Kristo adusubiza muri ubwo bucuti bwambere. Imana ihamagarira abantu bo hirya no hino uko bameze kose kuba abana bayo (Yohana 6:44). Abahungu n’abakobwa b’Imana bazayisenga iteka ryose abo mu mahanga yose, mu miryango yose, n’indimi zose” bazasingiza Imana Rurema (Ibyahishuwe 7: 9; 14: 6). Umwana w’Imana aba ku isi kandi ategerezanyije amatsiko ko azabana n’Imana mu ijuru (Abafilipi 1:21; Abagalatiya 2:20).

Source: www.got.questions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?