Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
"Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” Matayo 11:28-30
Ese Yesu wamugize ubuturo cyangwa wamugize ububuhungiro? Ese Yesu ni ubuturo cyangwa ni ubuhungiro? Uhunze agira igihe asubira yo, ariko uwagize ubuturo ahama aho.
Dufite ubwoko bw’abakristo 2: Hari abagize Yesu ubuhungiro, n’abagize Yesu ubuturo. Abagize Yesu ubuturo ni bande? Ni abamubamo ku manywa na nijoro, bamubaho mu kazi no mu bushomeri, bamubamo bicamo bitanacamo, bamubaho barwaye cyangwa bakize. Bamubaho bapfushije cyangwa babyaye, bamubaho mu bihe byose!
Ariko abamugize ubuhungiro, bamwirukankiraho igihe bakeneye ibintu. Yaba akeneye akantu agasenga ukagira ngo agiye gupfa! [...Njye nzi abantu basenga baniha, araniha ukabyumva ukiri muri parikingi!] Ariko ubwo aba aheruka uwo muniho, murahura avuga ati" Imana yaradusubije. Haleluya, Imana yaradusubije erega, tugomba kugira ubwenge!"
Ubwenge buza igihe ibintu byaciyemo ariko bitacamo ukumva yatangiye kuniha" Mana ko untaye, kuki untaye?!" Imana imuta iyo ibintu bye bitaciyemo! Ariko abandi Imana ibana na bo iyo ibintu byaciyemo, bitanaciyemo. Yobu we yaravuze ngo "Nushaka unyice sinzakuvaho!"
Yesu ntakwiriye kuba ubuhungiro bwacu gusa, ahubwo akwiriye kuba ubuturo bwacu. Kuko ari muri We dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho (Ibyakozwe N’intumwa 17:28).
Reba hano iyi nyigisho yose: COME TO JESUS, HAVE A REST With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza
Sorce: Dr Paul Gitwaza Official
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)