Elisa Tugi yasohoye indirimbo nshya"Naramubonye"ar

Kwamamaza

agakiza

Elisa Tugi yasohoye indirimbo nshya"Naramubonye"aririmba ko yabonye Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-20 09:13:16


Elisa Tugi yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi TUGIRUMUKIZA Elisa, akaba yarahisemo kwitwa Elisa Tugi nk’izina akoresha mu muziki nyarwanda. Asengera muri ADEPR Gatsata, akaba ari umuramyi ubimazemo igihe, ibintu afatanya n’umwuga wo gutunganya indirimbo nka ’Producer’ w’indirimbo z’amajwi. Intego mu muziki ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

"Naramubonye, amaso yanjye yaramwiboneye, naramwumvise, amatwi yanjye yaramwiyumviye, intoki zanjye zamukozeho, ndi umugabo wo kubihamya, ineza ye ntirondoreka, urukundo rwe ntirugira ingano" Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo "Naramubonye" umuhanzi Elisa Tugi yakoranye na Athnase N.

Mu kiganiro na inyarwanda, Elisa Tugi yatangaje ko yatangiye umuziki ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 11 ari zo: Mwuka Wera, Munyure muriyo nzira, Cya gitare, Komeza imbere, Ibyiringiro, Nkomeza, Urwandiko, Mu isi, Urukundo, Mwami na Naramubonye yamaze gushyira hanze.

Yavuze ko iyo yandika indirimbo ze yibanda ku kamaro k’umusaraba n’akamaro k’amaraso Yesu Kristo yamennye ku musaraba ubwo yacunguraga abatuye isi. Ati "Nibanda cyane ku musaraba wa Yesu mvuga umumaro w’amaraso, gucungurwa kwacu cyane ku butumwa bwo kwihanisha guhindura benshi kuri Kristo".

Abahanzi yigirho byinshi yavuze ko ari buri wese uhimbaza Imana, gusa ku isonga hakaba hari Apotre Appolinaire. Ati "Abo nigiraho nta cas iri particulier buri wese mfite icyo mwigiraho urebye ni bose pe cyane abaramyi nka Appolinaire n’abandi nk’abo" Yongeyeho ko akunda byihariye umuramyi Don Moen.

Yatangaje ko arangamiye kogeza ubutumwa bwiza, ati "Intego mfite ni ugutera imbere nkamenyekanisha impano nahawe n’Imana bityo bikanyorohereza kugaragaza ibindimo kuri benshi". Yavuze ko umuziki awukora agamije ’kumenyekanisha Yesu binyuze mu ndirimbo’.

Avuga ko urwego rwose Imana yashima ko ageraho mu muziki wa Gospel amazeho imyaka 4, yiteguye kuyikorera n’imbaraga ze zose. Ati "Urwego rwose Imana yashima kungezaho rwaba ari rwo rugero navugiraho ubutumwa bwiza.

Ku bijyanye n’indirimbo ye "Naramubonye" aririmbamo ko yabonye Yesu n’amaso ye, twayimubajijeho, adusubiza uburyo yabonyemo Yesu. Yagize ati "Namuboneye mu mirimo ankorera ya buri munsi, kundinda cyane cyane muri ibi bihe yatwiyeretse umuntu akomeza kubaho ubuzima burakomeza kandi ntacyo ndi kwinjiza, namwumviye mu ijambo rye "Bible reading" tumubona buri munsi through his

Source: inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?