Dushyigikiranye twese twatera imbere: Esther(...)

Kwamamaza

agakiza

Dushyigikiranye twese twatera imbere: Esther avuga ku ndirimbo ye nshya "Ngira nkugire"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-03 08:45:30


Dushyigikiranye twese twatera imbere: Esther avuga ku ndirimbo ye nshya

Umwe mu bari [n’abategarugori] mbarwa mu rw’imisozigihumbi bihebeye ’Inanga’, Esther Niyifasha ni umukristo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo, hakiyongeraho n’izo yagiye asubiramo cyangwa se yanditse ubwe zose zigaruka ku kubumbatira umuco nyarwanda. Aha twavuga nka: Tumurikire, Shira iyo ntimba, Kibondo cyanjye n’izindi,...

Kuri ubu uyu muhanzikazi yasohoye inshyashya yise "Ngira nkugire" ifite umwihariko ugereranyije n’izayibanjirije, ikaba ibumbatiye ubutumwa bukangurira abantu gukundana urukundo rutari urumamo, nk’uko Esther yabitangarije Agakiza.org mu kiganiro twagiranye.

"...Zana italanto yawe nanjye nzane inanga yanjye dufatanye maze tumurike habone..., Erega na Rurema yaturaze umurage w’urukundo...", ayo ni amwe mu magambo agize Ngira nkugire.

Ashimangira ubutumwa bwe yanyujije muri iyi ndirimbo, Esther yatubwiye ko nta ntsinzi yabaho hatariho gutahiriza umugozi umwe. Ati" Dushyigikiranye twese twatera imbere. Iyo umuntu abashije kugira icyo ageraho ntabashe gufasha abari inyuma ye, simbyita ko aba yatsinze byuzuye. Gutsinda byuzuye, wagakwiye no gufasha abandi, wibuke ko hari abababaye niba wagize umugisha wo kurya uyu munsi ukagira n’ibyo usigaza ukibuka ko hari n’abatabashije kubibona ukabafasha. Buri muntu wese akwiye kubaho ariko afite undi yabeshaho, ku kigero umuntu wese ariho hari undi yabeshaho"

Ngirankugire ifite iminota itatu n’amasegonda cumi n’arindwi(3:17), umwihariko wayo ni uko icuranzwe mu buryo bwa African, bikanagaragazwa kandi n’ibikoresho byayigaragayemo, abayibyinnyemo, yewe n’ubutumwa bwayo bukangurira abantu kugirana ubumwe ni ibintu ubona ko biri mu njyana imwe.

Abajijwe niba hari ubumwe n’urukundo rugaragara muri bagenzi be b’abahanzi b’izaririmbiwe Imana, dore ko hari n’abatabura kugaragaza ko ngo naho haba hajya humvikanamo urunturuntu, Niyifasha yadusubije muri aya magambo ati" Sinavuga ko ari ijana ku ijana, ariko ubumwe burahari. Nka 70% cyangwa 80% buriho, kubera ko niba usohoye indirimbo bagenzi bawe bakabyishimira, bakayisangiza, bakagushyigikira, ni ubumwe.

Kandi no gukorera hamwe, mugenzi wanjye tukavuga tuti duterane inkunga dukorane indirimbo iyi n’iyi, mbona ko ari ikintu kiza kandi njye aho bigeze ndabishima, hari aho byavuye hari n’aho bigeze. Navuga ngo birusheho kwaguka cyane!"

Nyuma y’igihe kinini icyorezo cya Covid 19 gihagaritse ibikorwa byinshi ku isi ndetse no mu Rwanda, ku itariki ya 1 Nzeri nibwo inama y’abaminisitire yayobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yemeje ko ibitaramo nabyo bigiye gufungurwa. Esther yabwiye Agakiza.org ko nubwo nta serukiramuco cyangwa igitaramo aramenyeshwa ko azacurangamo, ariko ngo yiteguye kuzahita yitabira igihe cyose yatumirwa azakora icyo yahamagariwe.

Ishimwe ku Mana no ku bakurikira ibikorwa bye, n’icyo asaba abakunzi be muri rusange

"Imana iba yaraduhaye impano ariko na none ikakongereraho umugisha wo kugira abo ubiha. Ni umugisha ukomeye kugira abantu bagukunda bakita ku byo ukora, ndabashimira Imana ibahe umugisha. Abakomeje gukora subscribe, abakomeje kureba indirimo zanjye no kuzumva, ni ukuri ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha. Icyo nabasaba(abakunzi be, n’abakurikirana ibikorwa bye)ni ugukomeza kunshyigikira, impano hari aho igera ari Imana ariko Imana ikorera mu bantu. Abo baterankunga rero ndabakeneye kugira ngo bye kuguma aho biri, ahubwo bizamuke no mu rundi rwego"

Niyifasha Esther mu gihe gito amaze akora umuziki uhimbaza Imana mu njyana gakondo, byagaragaye ko ibihangano bye byagiye byakirwa neza kandi bikanyura benshi. Bikaba akarusho iyo urebye uko yishimiwe mu birori bitandukanye yagiye agaragaramo nk’ubukwe asubiramo indirimbo z’abandi zagiye zikundwa hambere, ibintu ubona ko bitanga ikizere gikomeye ku hazaza h’uyu mwali ukora ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba cyane mu njyana gakondo. Kuruhembe rw’imbere hakaza igikoresho gakondo kitwa ’Inanga’.

Reba hano Ngira nkugire - Esther Niyifasha (Official Video 2021)

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?