Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Ibisigaye bene Data mudusabire kugira ngo jambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe, kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose (2Abatesalonike 3:1-2).
Iyo wumvise "abantu babi n’abanyamahane," ushobora guhita, wibuka cyangwa utekereza umuntu umwe cyangwa wenda abantu benshi uzi.
Aho ukorera hashobora kuba huzuye abantu cyangwa abakoresha batemera Imana. Birashoboka ko abantu bose mu biro aho ukorera banga Imana bakakwanga kuko uyizera. Nyamara Imana ntizakwemerera kuva aha hantu.
Kuki Imana ikurekera aha hantu? Ihakurekera kuberako uri umucyo w’isi. Imana igushyira mu mwijima kuko umucyo wirukana umwijima. Akenshi Ishyira abizera mu nzira y’abatizera kugira ngo ibereke uko urumuri rusa. Ni yo mpamvu Yesu atugereranya n’umujyi uri kumusozi, kugira ngo tubashe kwerekana neza inzira ku bantu bari mu mwijima.
Ntabwo uri umucyo gusa, ahubwo uri umunyu w’isi. Uzana ubwiza bw’Imana ku bantu bose muhuye. Iyi ni yo mpamvu akenshi ibigo biha akazi abakristo bitera imbere. Ikibabaje, akenshi babimenya mugihe umukristo atagihari. Abizera bajyana umugisha aho bagiye hose.
Ni gute ushobora gusenga mugihe uri kumwe n’abantu barwanya Imana n’Ijambo ryayo? Senga nk’uko Pawulo yabigenje, kugira ngo wirinde kandi urinde ibitero byose by’abantu babi kandi bagoramye. Imana rero izakurinda ube mu mutekano, nubwo haba hari umuyaga.
Umva ijwi ryimana:
Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Baza Imana uburyo ushobora kwerekana umucyo wayo aho ukorera.
Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nkuko wifuza kuvugana n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ibasha kumva byose. Dore urugero rw’isengesho: "Mwami, mpangayikishijwe n’iyi nyandiko. Nkuragije aho nkorera ndetse n’ibihabera. Ndashaka kumurikira abantu urumuri rwawe binyuze mu buhamya bwanjye".
Kora uyu munsi:
Noneho ufate umwanya wo gutekereza cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.
Wubahe Uhoraho:
Inzira yacu y’umunsi irarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.
"Ndashimira abo dukorana ndetse n’abagize uruhare mu kazi kanjye. Bahe umugisha! Kuko ubwami, ububasha n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen!"
Source:www.topchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)