Dusengere Abakristo bo muri Nijeriya bakomeje(...)

Kwamamaza

agakiza

Dusengere Abakristo bo muri Nijeriya bakomeje gutotezwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-09 05:26:05


Dusengere Abakristo bo muri Nijeriya bakomeje gutotezwa

Imidugudu myinshi yo mu karere ka Miango muri Nijeriya yagabweho ibitero bikomeye mu mpera z’icyumweru gishize, bikozwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba witwa Fulani.

Ku cyumweru, Ishyirahamwe ry’iterambere rya Irigwe, (Irigwe Development Assocition), ryashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru (press release) rivuga ko amazu 250 yatwitse mu gihe cy’ibitero byagabwe nta rutangira.

Iri tangazo riragira riti: "Abantu bagera kuri barindwi barishwe, abandi benshi barakomereka kandi barimo kwivuriza mu bitaro bimwe na bimwe bitaramenyekana." "Hegitari zirenga 40 z’ubutaka bwo guhinga hamwe n’ibihingwa bitandukanye byangiritse ku buryo bidashobora guhembuka no gukura. Ibikoresho byinshi byo mu rugo ndetse n’amatungo yo mu rugo byarashimuswe".

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikirana no gukumira itotezwa rikorerwa Abakiristo, wasuye uduce twangiritse kandi wemeza ko ibyo bitero byongeyeho ko abantu icyenda barokotse amasasu, mu gihe abantu barenga 22.000 bavanywe mu byabo.

Amakuru aturuka muri ICC yagize ati: "Turahamagarira amahanga kudufasha." "Guverinoma ya Nijeriya yaratugambaniye ituma twicwa kubera kwizera kwacu."

Yakomeje agira ati: "Igisirikare ntigishobora gufasha mu gukumira iki kibazo, ahubwo bari ku ruhande rwa Fulani (abarwanyi)." "Inzu y’umukuru wa Jebu Miango yaratwitswe hamwe n’andi mazu menshi. Byari ibintu bikomeye ku basahura mu gihe abashinzwe umutekano babirebaga ntibagire icyo bavuga. Nyamuneka mudusengere… kuko tutishoboye."

Amakuru ya CBN yabanje gutangaza ku mubare utangaje w’impfu zagaragaye muri uyu mwaka zigizwemo uruhare n’abajihadiste ba Kisilamu bo muri Nijeriya barimo imitwe nka Boko Haram n’abarwanyi ba Fulani. Abagize iyo mitwe yombi bakunze kuba abayisilamu b’intagondwa bibasira abakirisitu mu bitero byabo bidasubirwaho ku midugudu yo mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba.

Raporo iherutse gukorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko (Intersociety) ivuga ko abakristu bagera ku 3.500 bishwe kuva muri Mutarama.

Kandi abana batabarika bashimuswe ndetse bicwa n’iyi mitwe y’iterabwoba mu rwego rwo gushaka umutungo no kugenzura igihugu.

Ushinzwe gusesengura imiryango, Illia Djadi yavuze ko abakristo bakunze kwibasirwa n’iterabwoba kubera imyizerere yabo.

Djadi ati: "Abakirisitu ni bo batotezwa kuko atari Abayisilamu. Aba radical’s barashaka kubahindura Abayisilamu ku ngufu kandi nibanga, bazabica cyangwa babahindure imbata z’imibonano mpuzabitsina."

Hagati aho, itangazamakuru rikuru muri Amerika rikomeje guceceka cyane kubera ko abicanyi b’iterabwoba b’abayisilamu bica nta mbabazi abakristu bo muri Nijeriya kandi birakomeje umwaka ku wundi.

Komisiyo y’Amerika ishinzwe ubwisanzure bw’amadini yise Nigeriya igihugu gihangayikishije cyane muri raporo y’umwaka wa 2021.

Nijeriya yaje ku mwanya wa 9 mu mwaka 2020 kurutonde rw’ibihugu aho Abakristo batotezwa cyane.

Source: cbn.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?