
Ubuzima n’amateka byaranze intumwa 12 za Yesu
Yesu yatoranyije mu bigishwa be abantu 12 abita intumwa kugirango...
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, twiyemeje gusengera ubwoko bwitwa Madura bubarizwa mu gihugu cya Indonesia.
Indonesia ni igihugu gifite abaturage 7,490, 000 ururiimi ruhuriweho na benshi ni Madura,ku byerekeranye n’imyemerere, umubare munini w’abatuye iki gihugu ni abayoboke b’idini yitwa Islam ku kigero cya 99.87% naho abakristo ni 0.11%
Uko babayeho:
Abenshi mu bwoko bwa Madura babeshejweho n’ubuhinzi. Ikirere cyaho kirashyuha cyane kandi ubutaka bwaho ntabwo bwera neza icyakora umuceri n’itabi nibyo bihera cyane. Aba Madura benshi ni abarobyi.
Ku bijyanye n’umuco, gushyingirwa kwabo kugirwamo uruhare runini n’ababyeyi kuko nibo bahitamo umukobwa bazashyingira umuhungu wabo, intambwe ya kabiri iwabo w’umuhungu bajya kuganira n’iwabo w’umukobwa ngo bumve niba bazabaha umukobwa hanyuma ibyo byarangira bagashyingiranwa icyakora bisaba kuba badafitanye isano ya bugufi.
Ibyo bizera:
Abenshi mu bwoko bwa Mdura ni abayoboke b’idini ya Islamu kandi baba bagomba gukora umutambagiro mutagatifu i Maka nibura rimwe mu mwaka.
Ibyo bakeneye:
Abantu batuye mu gihugu cya Indonesia cyane cyane aba Madula akeneye by’ingenzi uburezi cyangwa se kwiga kuko bakeneye kubyaza umusaruro inganda zabo kandi kubera ko ubutaka bwabo bugizwe n’umunyu, bakeneye kwiga kugirango babashe kububyaza umusaruro bakoresheje ikoranabuhanga.
Ibyifuzo byo gusengera:
Gusengera Madura kugirango ibyanditswe byera bibagereho.
Gusenga kugirango bacye bamaze kumenya Yesu mu gihugu cya Indonesia Imana ibahe umutekano.
Source: Joshua project.net
Yesu yatoranyije mu bigishwa be abantu 12 abita intumwa kugirango...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge...
Ibitekerezo (0)