Dufatanye gusengera aba Shaikh bo muri Bangaladesh

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza,uyu munsi tugiye gusengera abashaikh bo muri Bangaradesh.

Igihugu cya Niger gifite abaturage 134.137.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Bengali, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 100% .

Amateka y’aba Shaikh
Islamu yakomotse mu duce tuzwi nka Pakistan mu gihe abarabu b’aba Islamu bigaruriragaa ikibaya cyitwa Indus. Kuva icyo gihe abasirikare, abacuruzi, abahanga mu bumenyi (scientists), abanyabukorikori, n’abandi bahise bahatura burundu hitwa agace k’abaislamu.

Abakomotse kuri abo barabu bitwa Shaikh akaba ari ubwoko bukomeye cyane mu gihugu cya Bangaradesh. Andi moko wasanga muri iki gihugu ni:Shaykh, Shaikh, Cheikh, Šeih, Šejh na Seyh.

Nyuma yo kuza kw’abayoboke b’idini ya Islamu muri Asiya y’amajyaruguru, amwe mu moko akomeye ariyo Brahmins, Muslim Rajputs na Khatris bahinduye abapunjabi nabo baba abaislamu. Abo bahinduwe bahawe izina bitwa Punjabi Shaikh.abenshi mu ba Punjabi, baba mu mugi biyomoye ku buhinzi bwakorwaga n’abakurambere babo, bacye muri bo nibo basigaye mu cyaro bahinga.Imirimo y’ibanze Punjabi shaikhs bakora mu mujyi harimo ubucuruzi n’imirimo ya Leta.

Uko babayeho
Aba shaikhs bagabanyijemo ubwoko butoya butanu: Siddiks, Farukis naAbbasi aba bakomoka ku barabu b’abimukira. Andi moko abiri ni Chistis na Kuraishis bakomotse ku baislamu ba gakondo. Aba shaikhi basobanukiwe neza Islamu aho barangwa n’umuco wa Sunni na Shia .ku bijanye ni umurimo bakora ni abahinzi. Umuceri ni ibiryo rusange abatuye mu gihugu cya Bangaradesh bahuriyeho.

Ibyo bakeneye
Hari minisiteri nyinshi zikorera mu ba Shaikh bo mu buhinde ariko muri Nepal ho hakorera bacye. Dusenge kugirango abaislamu bo muri Nepal bamenye ukuri kuri Yesu. Dusenge kandi indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zibashe guhabwa umwanya.

Icyifuzo cyo gusengera.
Icyifuzo cy’ingenzi ni ugusenga kugirango ibyanditswe byera bigere mu ba Shaikh bo muri Bangaradesh.

Source: Joshua project.net
Vestine agakiza.org