Dufatanye gusengera aba Malay bo muri Malaysia

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera abitwa Malay bo mu gihugu cya Malaysia.

Igihugu cya Malaysia gifite abaturage 12.860.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Malay, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 99.20% mu gihe Abakristu ari 0.60%

Uko babayeho
ubwoko bwitwa Malay baboneka mu bice byiciro bitandukanye by’ubukungu. Hari abatuye mu mujyi abo baba barize bafite imirimo myiza muri Leta, hakaba n’abatuye mu cyaro habamo abagize amahirwe yo kwiga n’abandi batize abanyacyaro bo bakora imirimo itandukanye harimo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’uburobyi.

Abagabo bo mu cyaro bamabara amakabutura inyuma bakarenzaho amakanzu ya gakondo, mu gihe abagabo b’abanyamugi bo bambara jeans n’amashati yitwa Polo.
Malay ni ubwoko buzi kubaka inzu za kijyambere, ariko ntibibujije ko hakiboneka inzu nyinshi za gakondo mu bice by’icyaro. Izo nzu za hgakondo ziba ari nini ku buryo umuryango wose ukwirwamo.

Umuryango w’aba malay uba ugomba kuba hamwe abagabo, abagore ,abana , aba sebukwe na ba nyirabukwe. Mu gihe cy’ibirori bose bahurira hamwe bagatumira n’abaturanyi. Ibirori byabo babyita kenduri ariho bose bahurira bakarya ndetse bakanywa bakishimira umunsi mukuru.

Ibyo bizera
Islamu yageze mu gihugu cya Malaysia izanwe n’abarabu n’abahinde b’abacuruzi mu binyajana byinshi byashize,kuva ubwo bahise bayiyoboka bayifata nk’aho ariyo igomba kubakemurira ibibazo ariko hari n’abandi baba bafashe impu zombi aho usanga bubahiriza imihango y’idini ya Islamu bakiyiriza ubuza, bagakora umutambagiro mutagatifu i Maka, ariko ugasanga bakunda n’idini ya Hinduism nk’iyo bagize ibibazo nk’uburwayi n’ibindi, bihutira kujya gushakayo intsinzi n’imigisha.

Byongeye kandi Islamu ntiyemera gukoresha abaganga bameze nk’abapfumu ariko usanga aba malay bamwe bitabafasheho neza bakajya kureba bomoh (abapfumu) abo ni ababa bakizera imyemerere y’idini ya Hinduism.

Ibyo bakeneye
N’ubwo aba Malay bakunda kugira umuryango ushyize hamwe, ubona bitandukanye n’ibihari kuko ibibazo bikomereye umuryango mugari harimo ubutane (divorce) ni byiza kubasengera kugirango amahoro agaruke mu miryango yabo.

ibyifuzo byo gusengera
Gusenga kugirango byanditswe byera bibashe kugera muri Malaysia bityo bamenye Yesu Kristo bamwizere.

Gusengera aba malay kugirango babashe kubana amahoro ubutane bushire.

Source: Joshua project.net