Dufatanye gusengera Abarabu bo muri Kenya

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera Abarabu bo muri Kenya.}

Igihugu cya Niger gifite abaturage 52.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Swahili, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 94% mu gihe Abakristu ari 1%

Amateka y’Abarabu
Abarabu ni bumwe mu bwoko bunini kandi bwororoka cyane ku isi. muri Afrika, Abarabu bagabanyijemo amatsinda mato y’amoko atandukanye. Mu gukora ayo matsinda aba ashingiye ku turere batuyemo no ku myemere y’idini ya Islamu.
Abarabu batuye hafi y’ibyambu bya Tanzania na Kenya, Afurika y’iburasirazuba bose bishyize hamwe mu mugi wa Dar es Salam. Aba barabu bavuga Icyarabu, bashobora kandi kuvuga igiswahili.

Uko babayeho
Abarabu bose ku isi baba abatuye hafi y’ibyambu n’ahandi hantu hatandukanye ku isi, babaho bitewe n’aho batuye. Abatuye hafi y’ibyambu baba mu cyaro aho bakora ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi. Abatuye mu mugi bakora indi mirimo itandukanye ijyanye n’aho batuye. Abahinzi bahinga ibinyampeke, ibiribwa bitandukanye, ipamba ndetse bazi guhunika ibigega. Abandi bafite ubumenyi ku myuga itandukanye harimo ububaji abandi ni abayobozi b’amatorero, abandi ni abarimu naho abandi ni abaganga.

Abana baba ari umutungo ukomeye cyane mu midugudu, baaba ari amaboko y’ejo hazaza. Bafasha ababyeyi babo imirimo yose ikorwa mu rugo. Nyuma yo kuvuka kw’abana by’umwihariko abahungu bibatera ibyishimo bidasanzwe cyane cyane abarabu batuye hafi y’ibyambu. Iyo umwana avutse, izina “Allah” niryo babanza kumubwira kugirango rizabe ijambo rya mbere mu matwi y’umwana.

Abahungu n’abakobwa barererwa hamwe mu gihe bakiri bato, abahungu bitabwaho cyane kandi bakabyinirirwa na ba nyina, mu gihe abakobwa n’ubwo nabo bitabwabwaho ariko ntibabyinirirwa. Umugabo niwe uha abana be abakobwa n’abahungu uburere. Iyo bakiri bato, abahungu bajyana na se na bakuru babo mu mirima bakabigisha guhinga.abahungu bakiri bato kandi bigishwa kubaha abantu b’igitsina gabo babaruta. Naho abakobwa basigara mu rugo hamwe nab a nyina bagafatanya guteka no kurera abana bato.

Ibyo bizera
Abarabu baturiye ibyambu bose ni abayoboke b’idini ya Islamu. Benshi bakurikira inyigisho za Korowani (Koran) kuko zibaha icyizere cy’ubuzima bwiza nyuma y’urupfu. Umusigiti niwo basengeramo .abagabo buri gihe bajya mu musigiti gusenga ariko abagore bajyayo rimwe na rimwe. Mu gihe abagabo bagiye gusenga, abagore nabo bateranira hamwe mu rugo rumwe bagasenga.
Ibyo bakeneye
Kubera ko abarabu bo muri Kenya bakunda idini ya Islamu, birakomeye kuri bo kwemera Kristo. Imbaraga z’abakristo zirakenewe. Cyane cyane gusenga ni intambwe ya mbere ikomeye kugirango Abarabu bo muri Kenya bamenye Yesu Christo.

Ibyifuzo byo gusengera
Gusengera Abarabu bo muri Kenya kugirango ibyanditswe byera bibagereho

Gusenga Imana kugirango abavugabutumwa bagere muri Afurika y’iburasirazuba babashe kumenyekanisha Kristo.

Gusengera abizera bo muri Afurika y’iburasirazuba kugira ngo bahabwe imbaraga zo gukomeza kwagura umurimo w’Imana.

Gusaba Imana kohereza abanyamasengesho ngo bahagarare mu cyuho.

Gusaba umukiza kurema inzara y’ijambo ry’Imana mu mitima y’abarabu batuye hafi y’ibyambu byo muri Kenya.

Gusaba Imana kuzamura amatorero mu duce dutandukanye dutuwe n’abarabu muri Tanzania na Kenya.

Source: Joshua project.net

Vestine agakiza.org