Dore uko waca ukubiri n’imiburu yo mu bwanwa

Kwamamaza

agakiza

Dore uko waca ukubiri n’imiburu yo mu bwanwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-09 06:36:06


Dore uko waca ukubiri n’imiburu yo mu bwanwa

Abasore n’abagabo bakunze guhura n’ikibazo cyo kurwara imiburu mu bwanwa bikabatera ipfunwe ndetse bikabababaza

Ibiheri byo mu bwanwa ni kimwe mu bintu bibangamira abasore n’abagabo kuko uretse kuba byabarya ku buryo bukabije ngo binabatera ipfunwe mu bandi bikaba byatuma batisanzura bagahora na ikintu cyo kwiheza muri bagenzi babo
Uku kutisanzura rero ni nako gutuma bakora iyo bwabaga ngo barebe ko hari icyo bakora bagakira bigatuma bashaka imiti ibaho n’itabaho ngo bashyire mu bwanwa bwabo bibwira ko bya biheri byakira ahubwo bikarushaho kwiyongera kubera kumva amabwire ya buri wese

Aha rero twagerageje kurebera hamwe mu byo ushobora gukoresha mu kuvura ibiheri byo mu bwanwa bigakira burundu

Ikinini cyitwa aspirine: iki kinini ni kimwe mu bibasha kurwanya kubyimbirwa ndetse n’ububabareumuntu aterwa n’ibiheri byo mu bwanwa, aha rero ufata ibinini bibiri bya aspirine ukabivanga n’amazi ashyushye yuzuye ikiyiko maze ugasiga ahari ibiheri byo mu bwanwa

Ubuki: uramutse utabonye ikinini cya aspirine rero ushobora no gukoresha ubuki kuko buzwiho kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu zirimo n’ibiheri byo mu bwanwa, aha rero wabukoresha aho ushobora kujya ubusiga mu bwanwa ahari ibiheri, iyo ubikoze iminsi itatu wikurikiranya uca ukubiri n’ibiheri byo mu bwanwa

Yogurt: kimwe n’ubuki, burya yogurt (yawurute) nayo ifite ubushobozi bwo kwica za bacterie mu mubiri aha rero uvanga yogurt n’ubuki nabyo ukabisiga mu bwanwa

Cocombre: utabonye ibyo byiose rero ushobora no gukoresha cocombre kuko ikize kuri vitamin C na K birinda kubyimbirwa bikanakiza ibiheri byo mu bwanwa

Tea bag: benshi bazi ko akamaro ka tea baga ari ukuyishyira mu cyayi igahindura ibara gusa ariko burya si byo gusa ahubwo iyo yamaze gukoreshwa uyikuba mu bwanwa ahari ibiheri nabyo abahanga bagaragaje ko bikiza mu gihe gito cyane

Mu gihe wakoresheje kimwe muri ibi bintu, si byiza kukoresha ikindi, ibyiza ni uguhitamo kimwe uzajya ukoresha ubundi ugaca ukubiri n’ibiheri byo mu bwanwa byajyaga bigutera ipfunwe mu bandi

Src: doctricimo.fr

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?