Dore uburyo 6 twakiriramo ubutware buri muri(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore uburyo 6 twakiriramo ubutware buri muri Yesu. Ese kuri wowe Noheli ivuze iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-23 08:23:42


Dore uburyo 6 twakiriramo ubutware buri muri Yesu. Ese kuri wowe Noheli ivuze iki?

Ese hari umuntu wavuga ngo mu zina rya konti yanjye y’amadorari dayimoni va mu muntu?, hari uwavuga se ngo kubera diporome mfite ziremereye dayimoni va mu muntu?. Hanyuma se hari uwavuga ngo mu zina ry’icyubahiro mfite dayimoni va mu muntu?, ntekereza ko dayimoni zamuseka!, ariko iyo uvuze mu izana ryahawe ubutware, izina rya Yesu dayimoni irahunga.

"Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese, Uhoraho, Umwami w’amahoro". Yesaya 5: 9.

Muri iki gihe abantu bitegura gusoza umwaka, bizihiza iminsi mikuru nka Noheli twifuje kugira icyo tuvuga ku ivuka rya Yesu. Ni mu kiganiro ‘ Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv hamwe na Pasiteri Desire. Aha tuzagaruka ku mazina 7 ya Yesu nk’uko twabibonye haruguru mu buhanuzi bwa Yesaya. Muri iyi nyigisho yacu yambere turavuga ku ‘Butware’ buri muri Yesu n’uko twabwakira.

Mbere yo kuvuga ku butware, Ese muri iki gihe Noheli itwibutsa ivuka rya Yesu ifatwa gute?

Ntabwo Yesu yavutse kuwa 25(kuri Noheli), uyu ni umunsi abanyamadini bitoranirije kandi nawo ufite amateka yawo yihariye. Ijambo ry’Imana rigira agaciro iyo dushoboye kurihuza n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Mu kwizihiza Noheli ntabwo dukwiye kuba tubizi gusa ko Yesu yavutse, ahubwo dukwiye kuba turi no mu buzima buhuye n’impamvu yatumye atuvukira.

Muri iki gihe abantu ubona bizihiza Noheli mu buryo bwo kwinezeza: Ubona banywa inzoga nyinshi kuruta izo banyweye ikindi gihe cyose, hari n’abihangana umwaka wose ntibasambane bagasambana kuri Noheli, ni cyo gihe abantu bakora ibyaha biteye isoni birenze kwemera ngo barimo gutanga Noheli. Ukibaza aho urupfu rwa Yesu ruhuriye n’uko abantu binezeza mu gukora ibyaha, ugasanga impamvu ari uko batasobanukiwe icyo Yesu yaje gukora.

Abandi nabo Noheli bayigize ubucuruzi, ni cyo gihe abantu bacuruza cyane, imyambaro , ibyo kurya n’ibindi bitandukanye. Ni byiza kwambara neza ariko Yesu ntiyaje kugira ngo abantu bambare, binezeze, barye. Ibyo ni byiza kubigira ariko si cyo kibanze, ikibanze ni ukumenya Yesu yaje kumara iki, ni iki cyatumye Imana yohereza Yesu mu isi.

Yesu yavutse, abamalayika baririmbye indirimbo ivuga ngo “ Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, mu isi amahoro abe mu bo yishimira”. Ni nk’aho byari bivuze ngo abantu nibagarurire Imana icyubahiro bayambuye amahoro atahe mu mitima yabo.

‘Ubutware buzaba ku bitugu bye’

Iri ni izina rya mbere Yesaya yahanuye Yesu azitwa mu mazina arindwi. Twibuke ko Satani mbere yuko ava mu ijuru, atarigomeka yari afite ubutware afite n’ubushobozi, yari umuntu ukomeye uyoboye kuramya no guhimbaza hanyuma amaze kwigomeka Imana imwambura ubutware bwose. Icyakora kuko Imana itajya yicuza iby’impano, yashatse uwatwara ubutware Satani yari afite. Nibwo yagize igitekerezo cyo kurema umuntu iravuga ngo ‘ Tureme umuntu mu ishusho yacu ase natwe’.

Umuntu niwe yahaye ubutware bwose yambuye Satani. Mu itangiriro hagaragaza uko umuntu yahawe gutwara ibyo mu nyanja, ku butaka no mu kirere. Satani yarafushye nyuma yo kwamburwa ubwo butware, niko gushuka abari muri Edeni. Adamu yari afite ubutwre bukomeye, twibuke ko ari we wise inyamanswa yose amazina kandi n’ubu ni ko ikitwa, yari umuntu ufite nka 90/% y’ubuMana nubwo ataberaga hose icyarimwe bitewe n’uko yari ikiremwa.

Bibiliya ivuga ko Adamu wa mbere yazanye urupfu ariko Adamu wa kabiri( Yesu) yazanye ubugingo buhoraho. Iyo usomye mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana igice cya 1, haravuga ngo ‘Mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we’, ni ukuvuga ko yari ahari n’ubundi yigaragaza mu butware bukomeye.

Erega burya ni we wambukije abislaheli inyanja itukura. Yesu ni we wari mu nkingi y’igicu, ni we wari mu nkingi y’ umuriro kandi burya ni we wazimije itanura ryaka umuriro mu gihe cya Sadurak, Meshake na Abedininego.

Niwe wamanutse mu rwobo rw’intare mu gihe cy’akarengane ka Daniel. Yesu yagiye agaragaza ubutware butandukanye mu buryo bukomeye. Ubutware bwa Yesu bwanagaragaye mu gihe cy’umuzuko, aho yabohoye abera ikuzimu Satani yahoraga abishima hejuru.

Ikintu gikomeye twavuga aha ni uko ubu butware Imana yabuhaye itorero yabuhaye abizera.

Birababaje ukuntu Satani ahora aducunaguza, uhora atwivuga hejuru ukabona ntituzi ubutware twahawe muri Kristo Yesu. Kwa Yesu dufite ubutware, dufite ubushobozi. Hari abantu bakunda kwishingikiriza ku bantu, akavuga ngo ‘ Nziranye n’abakomeye mu isi, mfite amafaranga, mfite icyubahiro akumva ntakeneye ubutware.

Inkuru itanejeje ni uko Satani azabigusuzugurana kandi ubifite, Satani azakwivuga hejuru kandi ubifite. Ahantu hamwe honyine dushobora gutsindira ni muri Kristo Yesu, niho honyine twahawe ubutware.

Uburyo 6 twakiramo ubu butware

Iyo twakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwacu

Iyo wakijijwe ariko ugakizwa neza, ukagira agahinda gatera kwihana kuticuzwa, ukamenya ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu impano y’Imana ari ubugingo buhoraho. Ukatura ibyaha wakoze ukizera amaraso ya Yesu nk’igitambo kizima cyagukuraho ibyaha kandi uba winjiye mu muryango w’abana b’Imana, uba wakiriye ubutware Imana itanga.

Guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima tubaho bwa buri munsi

Dukwiye kwemera kubaho ubwo buzima tugahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima tubamo buri munsi. Sinzi ikibazo abantu benshi bagize!, ntabwo twifuza guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima, tubizi mu mutwe, tubizi mu nyandiko.

Ntabwo abantu benshi bahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima babamo. Bisobanuye iki?, bisobanuye guhinduka ku ngeso, guhinduka ku miterere yawe, ni mu buryo bwo kwezwa. Niba agakiza kadashobora kuguhindura ku ngeso, hari ubutware utarakira,Yesu ashobora kugukiza inyota y’inzoga, irari ry’ubusambanyi, kwiba, n’ibindi. Agakiza katagukijije kwiba ntacyo kakumariye.

Kuzura Umwuka Wera

Muri iki gihe abantu benshi ntibakigira inyota yo kuzura Umwuka Wera. Nagira ngo nkubwire ko umubiri ari umunyantege nke, kuva kuri Adamu umuntu atsindwa. Hari abiringira imbaraga z’abakomeye, amafaranga ye , icyubahiro cye ariko Yesu yaravuze ngo ‘ Muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, muzaba abagabo bo kumpamya’.

Abantu benshi banze guhamya ibyo bizera, nyamara Yesu yavuze ko ‘Uzagira isoni zo kumuhamiriza imbere y’abana b’abantu nawe azagira isoni zo kumuhamiriza imbere y’Imana’.

Kwiyemeza kuba umuhamya w’Ubwami bw’Imana

Ntabwo Imana yaguha imbaraga udafite icyo uzakoresha, dukwiye kuba turi abantu biteguye kuba abahamya b’Ubwami bw’Imana. Kuba twiteguye kwamamaza Ubwami bw’Imana, ibyo wamenye ukabisangiza abandi. Imana izaguha ubutware kuko ukwiye no kubukoresha.

Ku kigo aho wiga, mu kazi aho wirirwa, mu buzima bwawe n’ahandi ukwiye kwiga guhamya ukamenya ko ubereyeho ubwami bw’Imana. Niba izo mbaraga utenda kuzikoresha, nta mpamvu yo kuziguha. Ahubwo witeguye guhamya iby’Ubwami bw’Imana, witeguye guhamya ko Kristo ari umukiza?. Ubereyeho guhamya ubwami bw’Imana aho ari ho hose.

Kumenya icyo twaremewe

Hari abantu bamara imyaka 20 mu rusengero, batazi umuhamagaro we, batazi icyo baremewe binjira gusa mu rusengero bagaterana, bagataha. Ariko mu by’ukuri ntibazi icyo baremewe, ntibazi abo bagomba kuba bo, ntibazi umuhamagaro wabo ku isi.

Muby’ukuri ukwiye kuzava mu isi warakoresheje ubutware wahawe. Ukabihuza n’akazi ukora, ukabihuza na buri rwego rwose ubamo, aho ukora ukamenya ko ukwiye guhagararira Ubwami bw’Imana. Imana izabana nawe, izagufasha, nta kiza na kimwe izakwima.

Kubaho ubuzima bwubaha Imana

Iyo tugeze mu rusengero duhita twicisha bugufi, tugasa nk’aho twubaha Imana. Ariko se n’indi minsi turi ahandi niko tuba tumeze?, dukwiye kubaho ubuzima bwubaha Imana muri byose kandi n’aho turi hose.

Ese ufite ubutware bungana bute kuri kamere yawe ku buryo uyitsikamira ntigukoreshe ibyo yifuza?, uri umuntu ujyenda wumva afite ubutware. Ese abadayimoni ntibagutinyuka uko babonye?

Reba hano inyigisho yose: Uburyo 6 twakiramo ubutware buri muri Yesu/Ibi bintu ntiwabirwanya ngo ubitsinde icyiza wabiyoboka

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?