Dore icyo bibiliya ivuga ku banyamurava(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore icyo bibiliya ivuga ku banyamurava n’abanebwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-09 01:23:26


Dore icyo bibiliya ivuga ku banyamurava n’abanebwe

Muri iyi si dutuye, abantu bamwe bagira ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe kandi mu gihe gito , bagaharanira kwiteza imbere mu nzira zose zishoboka, mu gihe abandi bahora mu nzozi z’ ibyifuzo bagahora mu bukene aho guhaguruka ngo bakore.Bibiliya itubwirako uretse ko kugira ubunebwe bidashimisha Imana, binatuma utagira icyo ugeraho ngo utere imbere.

Ese bibiliya ibivugaho iki?Reka turebe itandukaniro hagati y’umunyamwete n’umunebwe:

Abanebwe babatwa n’ubukene,ariko abanyamwete bagerageza gukora ngo babusohokemo.

“Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire.Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni.”(Imigani10:4-5)

Abanebwe bazahora bari mu bukene,ndetse bakene no k’ubutunzi.Abanebwe benshi ntibita ku gituma bahora bakennye,ndetse ntibagira n’icyo bakora ngo bahindure ubwo buzima , ahubwo bahitamo kwiryamira mu gihe bagakwiye gukora, bakaba biruhukiye igihe cyo kujya guhinga cyangwa kujya gukora undi murimo wose wabateza imbere.

Abanebwe bahora mu nzozi no mu byifuzo bidashira ,mu gihe abanyamwete baba bari ku murimo.

“Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyo kurya bimuhagije,ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.Umunyabyaha yifuza gutungwa n’iminyago y’ababi, ariko imizi y’umukiranutsi ituma yera imbuto.(Imigani: 12:11-12)

Abanyamurava bakora cyane kugirango bagere kubyo biyemeje.Bafata amahirwe babonye bakayabyaza umusaruro ndetse bakayabyaza inyungu uko babishoboye kose ndetse bakizera neza ko bazagera kubyo bifuza.

Ku rundi ruhande, Abanebwe bifuza gutungwa n’imirimo y’abanyamwete. Bahora bifuza ibiturutse ku banyamwete, bakifuza imitungo yabo bavunikiye kandi bagahora bata igihe cyabo bagambiriye kwangiza iby’abandi ,aho guharanira gukorera ibyabo.

Abanebwe ntibashobora kwishima/kunyurwa , ariko abanyamurava baranyurwa.

Birashoboka ko ushobora kuba utunguwe usomye ibi biranga abanyamurava ko banyurwa , mu gihe abenshi bavuga ko bamwe batanyurwa n’ibyo bafite ,ariko bibiliya itubwirako umutima w’umunyamwete uzahazwa.

“Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa.”( Imigani 13:4)

Nk’uko bigaragara, abanyamurava bakora baharanira kugera ku ntego. N’ubwo rimwe na rimwe bashobora kutazigeraho , ntibarekera gukora. Bashobora gutangira bakennye ariko bitewe n’ubushake bafite ,mu gihe gito bakaba bageze ku iterambere bifuza.

Abanyamurava baranyurwa iyo babonye icyo bakuye mu mirimo yabo, kandi bashimishwa n’imbuto z’imirimo yabo.
Ku rundi ruhande, abanebwe ntibanyurwa kandi nta byishimo bagira. Ntibakora, bityo ntibagera ku cyo bifuza. Babatwa no guhora bifuza gusa, bagahora mu buzima bw’agahinda butagera kucyo bwifuza. Bifuza byinshi bihambaye ariko ntibakore. Abanyamwete barifuza kandi bagakora cyane kugirango babigereho.

Bibiliya itubwira ko udakora adakwiriye kurya. Ni byiza rero gukora kuko bifasha uwakoze kubaho neza kandi akagira icyo ageraho kimuteza imbere, kandi bigashimisha Imana. Iyo udakoze rero, birumvukana ,uhorana ukwifuza kubi kandi ugahora urarikiye iby’ababashije gukora imirimo yabo neza.

Imana idufashe gukora neza no kugera kubyo twifuza,tuyishimisha.

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?