Uko wakivura ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Muri iyi nyandiko, tugiye kuvuga kuri Amenorrhea,turavuga icyo aricyo, ubwoko bwayo, ibiyitera, ibiyiranga, impinduka izana mu mubiri ndetse n’uburyo bwo kwirinda no gufasha uwagezweho na Amenorrhea.
Imenoreya(Amenorrhea) ni ikibazo kiba ku bakobwa n’abagore,igihe habayeho kubura imihango mu gihe cy’ukwezi k’umugore.Amenorrhea iboneka mu bice biriri(2), igice cy’ibanze ni igihe umukobwa arengeje imyaka cumi n’itanu, atarabona imihango, naho igice cya kabiri ni igihe umugore usanzwe ubona imihango, amaze amezi atandatu(6) cyangwa akanayarenza, atabona imihango, mbese kubona imihango byarahagaze.
Impamvu zishora gutera ikibazo cyo Kubura imihango.
Impamvu ya mbere ni igihe habayeho impinduka karemano mu mubiri, izo mpinduka zigahagarika kuboneka kw’imihango, izi mpinduka ntakibazo ziteza, aha twavuga nk’igihe umugore atwite cuyangwa yonsa.
Ibibazo by’imisemburo idakor(w)a neza.
uburwayi bumaze igihe kirekire.
Akoko( Genetic variation), ndetse n’ibibazo byibasira uturerantanga tw’umugore(ovaries).
Ibindi bishobora kongera ibyango byo kugira iki kibazo, twavugamo nk’umubyibuho ukabije, imiti imwe n’imwe cyane cyane ikoreshwa n’abarwayi ba kanseri, uburyo bwo kuboneza urubyaro, ubuke bw’umusemburo(leptin) uringaniza ubushake bwo kurya, imyitozo ngororamubiri irengeje urugero, kugira stress n’ibindi.
Ibimenyesto bishobora kugaragaza ko umukobwa cyangwa umugore afite iki kibazo.
Ikimenyetso cya mbere ari nacyo nyamukuru ni ukubura imihango mu gihe cy’ukwezi k’umugore
Ibindi bimenyetso, byigaragaza mu buryo butandukanye, bitewe n’icyateye Amenorrhea, muri ibyo twavugamo nko:
• Gutakaza cyangwa kunguka ibiro mu buryo budasobanutse
• Gucika kw’imisatsi
• Kubabara umutwe
• Kubabara mu bice bimwe na bimwe by’urwungano rw’imyororokere
• Kwiyongera cyangwa kugabanuka kw’ingano y’amabere, mu buryo budasobanutse.
Mu gihe ubonye ibi bimenyetso, cyangwa se ubonye uwo bigaragaraho, ndetse no ku bakobwa barenza imyaka cumi n’itanu(15), batarabona imihango yo mu kwezi k’umugore, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga, bakaba bagufasha kuko ubuzima bw’imyororokere, buba bugomba kwitabwaho cyane, iyo butitaweho, bishobora kuzana akaga gakomeye mu buzima.
Ibicurane, gufungana mu mazuru, kokera mu mihogo, kwitsamura. Ibi iyo...
Kuribwa ibere ni ibintu bibaho kandi iteka biba bidateye impungenge uko...
Umunya Australia Mandy Sellars, arwaye indwara y’umubiri
Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye ariko cyane...
Ibitekerezo (0)