Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Abantu benshi usanga bibaza cyangwa se bashaka gusobanukirwa ngo bamenye ibyo Imana yanga ngo babyirinde, akenshi ugasanga hari abasanisha n’umuco abandi bakitwararika kubyo amatorero atandukanyebabarizwamo ababuza ngo ahari aho bagwa ku marangamutima y’Imana. Ariko uyu munsi agakiza.org twifashishije icyo bibiliya ivuga twifuje kubibaha namwe ngo murusheho kumenya ko nabyo Imana ibyanga mubyirinde.
Imigani 6:16 Hariho Ibintu 6 ndetse 7 Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:
1. Amaso y’ubwibone
Bibiliya isobanura neza uburyo Imana yanga urunuka abibone ndetse ibarwanya
Mu bintu bikomeye satani yazize harimo n’ubwibone, ahanini iyo umuntu yibona aba ameze nk’uwigereranya n’Imana cyangwa se akumva ko haricyo aricyo, ko ari igitangaza ko ariwe abandi bakwiriye guhanga amaso ko atariho hari abatabaho mbese ni nko kwiyumva cyangwa kwishyira hejuru. Imana ishaka ko Imitima yabo yaremye iyicira bugufi yonyine. Yesaya 13:11, Malaki 3:19
2. Ururimi rubeshya
Imana izirana n’abafite ururimi rubeshya, Ijambo ry’Imana rivuga ko hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi, n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora. Aya magambo atwereka neza ko inzira zose ziganisha Kubeshya ari ikizira imbere y’Imana, rimwe na rimwe usanga hariho n’ababigize umuco ikibabangukira kikaba kubeshya. Uyu munsi munsi mumenye ko Imana ibyanga, Ibyah 22:15.
3. Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza
Imana yanga kurushaho abavusha amaraso y’utariho urubanza ubuhemu Imana ibwanga urunuka ndetse n’abicanyi Imana irabanga.
4. Umutima ugambirira ikibi
Tekereza ko atari umutima ukora ikibi ahubwo no kukigambirira, kugambirira kuba mu mitima yacu burya nako Imana ikwitaho, nk’uko kugambirira gukora ikiza n’ubwo utabigeraho ariko wabigambiriye Imana ibiha agaciro ni nako kugambirira ikibi mu mutima wawe Imana ibireba kandi bikayibabaza. Ntibikwiriye ko umuntu wamenye Imana agambirira ikibi cyangwa ngo agikore, Twirinde.
5. Amaguru yihutira kugira urugomo
Hariho bamwe bajya inama zo gukora nabi: kwiba, kwica, gusebanya kugambana n’ibindi hanyuma bakabinoza neza neza bakanabishyira mu bikorwa bene abo nabo Imana irabanga twirinde urugomo, Zab 7:17, Zaburi 11:15.
6. Umugabo windarikwa uvuga ibinyoma
Mu buzima busanzwe dufite abantu bashinjijwe ibinyoma birabahama ndetse bibagiraho ingaruka zikomeye mu buzima, bamwe barishwe abandi batandukanywa n’ababo abandi babikomerekeramo, abo babashinja ibinyoma bashobora guhabwa ibiguzi cyangwa se bakabikorera urwango gusa ariko Imana irabyanga urunuka ndetse. Zab 31:7, Zab 31:19.
7. Uteranya abavandimwe
Bene uyu nawe uteranya abavandimwe Imana iramwanga, sibyiza guteranya, sibyiza gutandukanya abakundana, Imigani 6:19.
Birashoboka ko hariho n’ibindi tuzi Imana yanga ndetse tukagerageza kubyirinda ariko nibi tubyongereho ndetse nabyo tubyirinde bizatuma tubaho ubuzima bunezeza Imana.
Imana ibahe umugisha.
[email protected] Umumararungu
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ijambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo...
Ibitekerezo (0)