Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Hari amasezerano Imana yagiye isohoza kandi akomeye, rimwe muri yo ni isezerano ry’Umwuka Wera. Isezerano ryari irya mbere ni uko Yesu yagombaga kuza mu isi ibyo byarabaye( Filipo yabwiye Natanayeli ati’ Uwo abahanuzi bahanuye ibyanditswe bikamuvugaho, twamubonye ni Kristo’.
Yavugaga ko Yesu yaje ariko yarahanuwe, kandi ibyanditswe byera byari byaramuvuzeho. Ni ukuvuga ko kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe nta kindi kiri muri Bibiliya usibye Yesu gusa.
Yesu rero agiye gusubira mu i Juru yasize atanze amasezerano 2, kandi yayatangiye ahantu hamwe. Agiye kujya mu i Juru yatoranyije abigishwa be, abawira ko bajyenda bakaguma mu murwa bakarindira ibyo Data yasezeranyije (mu minsi mike ngo bazabatizwa mu Mumwuka Wera. Irindi sezerano yatangiye kuri uwo musozi, ni isezerano ryo kugaruka kwe, ubwo yajyendaga Abamalayika baramanutse bati” Uko mumubonye agiye, niko azagaruka. Yesu yasize atanze amasezerano 2 harimo no kugaruka ariko ubu ntaragaruka icyakora iryo kohereza Umwuka Wera ryo ryarasohoye.
Kuba Umwuka Wera yaramanutse ku munsi wa Pantekote(ku munsi wa 50, uhereye igihe Yesu yazukiye) ubwo bari bamaze iminsi 10 mu masengesho, bisobanuye ibintu byinshi. Icyambere Yesu yavuze ko azatanga Umwuka Wera ari uko ageze mu i Juru, ni ukuvuga ko kuba Umwuka Wera yaramanutse akatugeraho byahamije ko Yesu yageze aho yajyaga( mu i Juru). Icya 2 kuza k’Umwuka Wera, bihita bisobanura ko yaje kubana natwe kuko yarababwiye ngo ‘Ningenda muzababara akanya gato, ariko nzagaruka mwishime’
Muri make uwo Mwuka yaje kugira ngo yemeze ko Kristo Yesu yageze mu i Juru, kandi anemeze ko Kristo Yesu ari mu itorero, kandi anemeze ko Kristo Yesu azagaruka.
Pasiteri Uwambaje Emmanuel
Source: Snai Tv
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)