
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha bisobanuye kwiga amashuri, kubaka urugo, kubyara, kuzamurwa mu ntera, gutura mu mahanga, kwiyongera kw’imitungo, ubuzima bwiza n’ibindi.
Abantu bemera Imana n’ijambo ryayo (Bibiliya) hari imigisha bavuga ko ari iya rusange. Urugero: Imana ivubira imvura ababi n’abeza, umwuka duhumeka ni rusange, izuba riva kuri bose n’ibindi. Iyi migisha igera ku basenga n’abadasenga ariko na none hari umugisha w’umwihariko ku nshuti z’ Imana.
Imana yateganyije ko uyu mugisha tuvuze wo tugomba kuwukorera, ntabwo upfa kwizana. Reka nanjye mvuge nti “Uyu mugisha w’umwihariko urakorerwa ntusengerwa!" Abantu bamwe na bamwe basenga akenshi birirwa mu nsengero basaba Imana umugisha bakibagirwa ko kuwukorera bikwihutisha kuwugeraho kuruta kuwusengera.
Dore urutonde rw’aho Yesu yasize atubwiye twakura umugisha (Matayo 25:36)
Abashonje: Dufite abantu duturanye, dusengana tuzi neza ko bashonje ariko ntitugira umutima wo kubasangiza ku byo Imana yaduhaye. Biratangaje ko umukirisitu agura umufuka w’umuceri akawurya akawurangiza adahayeho umukene byibura ikiro kimwe. Nagiye numva abarokore bamwe na bamwe basenga mbere yo kurya bakagira bati “N’ abatabibonye Mana ubagaburire!” Ibi biratangaje cyane kandi ni uburyarya kuko nyuma usanga babirya bakanabisigaza. Nonese nshuti yanjye, ko hafi yawe hari abashonje kandi ukaba ubazi, urakeka ko Imana izava mu ijuru ikabagaburira ite? Cyangwa ahubwo izakoresha wowe?
Abarwayi: Tekereza abantu bari mu gace utuyemo buri wese agize umutima wo kujya gufasha ku bitaro? Birababaje ko mu bitaro byinshi haba hari abantu batagira abarwaza, badafite ubagemurira kandi ibyo bitaro bigoswe n’insengero zitagira ingano ahubwo zirirwamo abasakuriza abarwayi bariho basenga amasengesho atagira ingano ngo barasaba umugisha! Wari uzi ko hari n’abavurwa bakaguma ku bitaro barabuze ubwishyu?
Abanyamahanga: Ijambo ry’Imana ryerekana ukuntu Aburahamu yakiriye abashyitsi atazi ko ari abamalayika maze bimuhesha umugisha udasanzwe wo guhabwa urubyaro yari yarabuze! Dukwiriye kumenya kwakira abashyitsi neza kuko umushyitsi ari umugisha. Mu mazu y’Abayuda abenshi baba bafite icyumba cy’abashyitsi kuko bateganya ko isaha ku isaha malayika ashobora kuza kuharara kandi igihugu cyabo cyita ku bashyitsi ku buryo leta yashyizeho minisiteri ibishinzwe. Dore amagambo y’ubwenge Bibiliya ivuga: “Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.” (Abaheburayo 13:2)
Abambaye ubusa: Hari ikintu nabonye kinezeza buri muntu wese. Ni ukugira imyambaro iguhagije! Gusa ikibazo ni iki: Ko Imana yakwambitse (ikoresheje abandi), wowe wambitse bangahe? Imyenda yuzuye akabati ntuzayihemberwa ariko iyo wambitse abandi uzayihemberwa.
Abafunzwe: Yesu yaravuze ngo “Nari mfunzwe…” ubwo bivuze ko umuntu afunzwe ari umunyabyaha cyangwa arengana dukwiriye kumusura. Ikibazo ni iki: Dufite abakirisitu bangahe basura abafunzwe? Nkeka ko ari bake cyane kuko ahubwo twibwira ko hariya hantu ari ah’abanyabyaha gusa! Ese iyo umuntu agezeyo agakizwa n’ubwo yakomeza kuba afunzwe ariko imbere y’ Imana si uw’agaciro gakomeye?
Abakene: Abakene Imana yabashyize mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha mu Migani 19:17 haravuga ngo: “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye”.
Abakene duturanye bazaducira urubanza imbere y’ Imana nitutabafasha. Rimwe na rimwe hari abakire banezezwa no kurya iby’abakene; twibuke inkuru ya Lazaro na Nyamutunzi! N’abagerageza guha abakene usanga bashimishwa no gutanga utuvungukira tuva ku meza yabo, ntabwo babikora nk’ikintu kizima cyazagira umumaro igihe kirekire.
Imfubyi/Abapfakazi: Kuba imfubyi cyangwa umupfakazi kiri mu bintu bibi bikomeye bishobora kuba ku muntu. Iyo bikubayeho uba utakaje igice cy’ubuzima cyane. Amarangamutima arakomereka ku kigero kiri hejuru. Iyo uyu muntu atitaweho bigira ingaruka ku bisekuru byinshi. Ni yo mpamvu Imana ivuga ko ari se w’imfubyi, akaba umugabo uhagarikira abapfakazi.
Yakobo yavuze ko itorero rizima ari iryita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo. Ese wowe ubona ikigero amatorero abikoraho gishimishije? Ese bakeneye ibyo kurya gusa n’imyambaro? Ikibabaza imfubyi ni ukuva ku ishuri yatsinze akabura uwo yereka indangamanota. Ni ugukora amakosa ntagire umuhana. Ni ugushyingirwa akabura umubera umubyeyi. Ese abantu buzuye amatorero bifuza umugisha aha si ahantu heza ho gukorera umugisha?
Abarengana: Igihe cyose umuntu arenganye, yaba akijijwe cyangwa adakijijwe Imana iba mu ruhande rwe. Impamvu y’ibi nta yindi ni uko izi neza ko isi igizwe n’akarengane. Iyo umuntu akurusha ubushobozi akakurenganya burya nta wundi abasha kugutabara uretse Imana yonyine. Imana yifuza abantu bafite umutima nk’uwayo batabara abarengana. Birababaje ko dufite abantu barenganira mu nsengero dusengeramo ntitugire icyo tubivugaho kugira ngo tutiteranya.
Nyamuke: Ibihugu bimwe na bimwe bigira amatsinda y’abantu ubona ari bake kandi bakangwa cyane. Urugero: Abisirayeli bangwa n’amahanga menshi yo ku isi. Burya Imana itabaye mu ruhande rwabo, ababisha babo babica bagashiraho. Imana yavuze ko uzifatanya na Isirayeli wese azahabwa umugisha, bisobanuye ko iyo wifatanije n’abarengana, Imana iragushyigikira.
Umurimo w’ Imana: Iyo tuvuze umurimo w’ Imana tuba tuvuze ahantu abantu baruhukira, akenshi tubona urusengero ndetse na minisiteri za gikiristo. Iyo ushyigikiye ikintu cyose cyatuma hari umuntu mushya uza kuri Yesu uba ukoreye umugisha ukomeye kuko icyazanye Yesu mu isi ari ugushaka no gukiza icyazimiye.
Impamvu yihishe inyuma yo gukomera kw’ ibihugu bikomeye byo ku isi ni uko byashyigikiye ivugabutumwa. Uburayi n’ Amerika byatejwe imbere n’uko bubatse ibihugu byabo ku mahame ya gikristo hamwe no kohereza abamisiyoneri ku isi yose. Ibi byatumye bagira umugisha ufatika atari uwo mu mwuka gusa.
Ibihugu by’ Afurika birakennye cyane ariko ubukene bwa mbere dufite ni uko tutazi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Duhora dutegereje abaterankunga nyamara nawe wahinduka umuterankunga ukomeye. Imana ntigusaba byinshi igusaba kugira umutima wagutse wo kubikunda no kubikora mu bushobozi bwawe nayo ikaguha umugisha.
Nifuza kukwibutsa ko kudakora ibi tuvuze hejuru bizadushyirisha mu rubanza. N’ubwo Yesu yasize adukopeje ibyo tuzabazwa ariko abantu benshi bazatsindwa kuri uriya munsi ukomeye kandi ikibabaje kurutaho ni uko umuntu atazabasha gusubira inyuma ngo ajye gukosora ibyo yangije. Aya ni amahirwe akomeye uhawe yo kumenya gukora icyaguhesha umugisha kandi ukazagihemberwa kuri wa munsi w’amateka.
Wowe usomye iyi nyigisho, ndakwifuriza kugira umugisha utari uwa rusange ahubwo ukagira umugisha udafite urubanza, ahubwo ukazawuraga n’abazagukomokaho ubikesheje kubaka ubwami bw’ Imana.
Pastor [email protected]
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha, bitanye bamwana habura n’umwe wakwemera...
Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ijambo...
Ibitekerezo (28)
Jean Paul SINZIBAGIRWA
20-11-2020 09:59
NIkoko Umwami Imana akwiteho, igihe cyose ufata ushashaka kumenya ibye no gukomeza kugarura abantu ku Mana.
I really appreciate. Let’s work together.
Jean chrisostome Bavukirehe
28-04-2018 00:15
Ufite amatwi niyumve icyo umwami ashaka. imigani28:27 haravuga ngo iki? ngira amatsiko yo kwisomera.
JuJulie Iranzi
23-11-2017 07:33
Yesu yarakoze kukubyara ,yarangiza akakugabira umurimo mwiza wo kugabura ijambo rye,ngusabiye umugisha kdi ukomeze uhishukirwe bidasanzwe,ndungutse byinshi kubwiyi nyigisho,ndahagurutse Umwuka wera anshoboze
Jado
23-10-2017 00:40
Murakoze Postor
None Ko utatubwiye ku cya cumi namaturo byo nta mugisha wihuse bigitanga?
Kandi bibiriya ivuga mubingeragereshe mbagomororere imigisha mukababura aho muyikwiza
Malaki 4. 10
Mudusobanurire rwose pastor
Murakoze
Ingabire sifa
25-08-2017 01:44
Imana iguhe umugisha mwinshi Pastor kuko ndahembutse rwose kandi hari byinshi nungutse ntarinsobanukiwe
Robert
7-07-2017 03:47
ndagerageza ariko ngiye kurushaho
4-07-2017 12:04
Ubutumwa mbere yubutumwa ndagirango nshe ubutumwa butambutse kandi nsabira umugisha ubutambukije jyewe ndashaka niba bishoboka pasiteri ampe numero ye ya tel kuko numva nshaka gukorera umugisha.tel yanjye 623 8069741
4-07-2017 12:01
Ubutumwa mbere yubutumwa ndagirango nshe ubutumwa butambutse kandi nsabira umugisha ubutambukije jyewe ndashaka niba bishoboka pasiteri ampe numero ye ya tel kuko numva nshaka gukorera umugisha.tel yanjye 623 8069741
Man
30-06-2017 13:15
Imana izabidushoboze bityo tube abakristo beza kandi bukuri
bo mumutima batari abo kumazina cg kumunwa
joseph
25-06-2017 22:46
Jewe Narasubiye Inyuma Cane Nkora Ivyaha Vyinshi Ariko Nibwira Ko Ntobabarirwa Ndasavye Imana Imbabazi Amaraso Ya Yesu Anyeze Mbe Umwere. Ndasavye Munsengere Ndi Joseph Ntahondereye.
Paji: 1 | 2 | 3