Dore amasomo 4 y’ingenzi twakwigira ku buzima(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore amasomo 4 y’ingenzi twakwigira ku buzima bwa Yozefu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-20 08:39:01


Dore amasomo 4 y’ingenzi twakwigira ku buzima bwa Yozefu

Yozefu ni ikitegererezo cy’abizera muri Bibiliya, abatubanjirije bamwigiyeho byinshi ari nayo mpamvu natwe uyu munsi tumwigiraho ibyo ubutwari , byatugirira umumaro ndetse n’abazakurikiraho nyuma yacu. Ni amasomo 4 y’ingenzi tugiye kwigira ku buzima bwe. Yozefu yari umuhungu wa cumi n’umwe wa Yakobo kandi yarakundwaga cyane, ndetse akaba n’umuhungu mukuru wa Rasheli, utarongeye ku byara. Rasheli yari umugore wa se ukundwa cyane, kubw’ iyo mpamvu Yozefu yabaye umuntu urinzwe cyane kandi atoneshwa.

Mu mateka ya Yozefu yose, yaranzwe no gusuzugurwa na bakuru be, akangishwa urupfu, agurishwa nk’umucakara, aza kugeragezwa n’umugore, afungwa azira akarengane, muri gereza aribagirana, nyuma asobanurira Farawo inzozi, agirwa guverineri wa Misiri, maze ageragerezwa imbere ya bakuru be, nyuma arababarira. Muri ibyo byose Yozefu yizeraga Imana kandi yabaye umuntu wo kubahwa.

Ikibi cy’ishyari n’inzangano

“ Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.” Itangiriro 37: 4

Bitewe n’inzangano, n’ishyari, bakuru ba Yozefu basangiye umugambi mubisha wo kumugambanira, nyuma yuko ibyo kumwica batabivuzeho rumwe bahitamo kumugurisha nk’umucakara.

Ntibisanzwe kandi ni amahano kubona ubugome mu muryango w’umuntu cyangwa kubantu be ba hafi, baba inshuti cyangwa abaturanyi. Izi ntambara zishobora kuganisha no ku rupfu, zibaho kubera ayo marangamutima ya kamere( ishyari n’inzangano) kandi rwose ibyo ntibinezeza Imana yacu. Tugomba kurangwa n’urukundo , tukamagana ikibi muri twe. Mwibuke ko ishyari ariryo ryatumye Gahini yica Abeli . Itangiriro 4

Akamaro ko kuba inyangamugayo

Ariko Uwiteka aba kumwe na Yozefu, amugirira neza amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe . Uwo murinzi arindisha Yozefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose niwe wabikoreshaga. Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije , kuko Uwiteka yari kumwe nawe, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza. Itangiriro 39: 21-23

Yosefu yari umusore ushoboye kandi w’inyangamugayo, mu gihe yageragezwaga n’umugore wa Potifari, yakomeya ku budahemuka ntiyihakana itegeko ry’Imana. Nyamara ibyo yakoze, kubwo kurenganywa nyuma byaje kumushyirisha muri gereza byitirirwa gusebya uwo mugore. Rimwe na rimwe, tuzishyura ikiguzi kinini kugira ngo dukomeze ubunyangamugayo bwacu muri Kristo Yesu. Bizatubera igipimo kugira ngo harebwe koko niba dukunda Imana tubikuye ku mutima. Muri iyi si higanjemo ibibi byinshi kandi abizera byanze bikunze bazahigwa nabyo, ariko Imana iri kumwe natwe nkuko yabanye na Yozefu.

Yozefu yatoranyijwe n’Imana gutegeka Egiputa, yakuwe muri gereza abikesheje impano, Uwiteka yamuhaye gusobanura inzozi. Amaze gusobanura inzozi za Farawo, yatanze inama ikomeye yo gukumira inzara mu buryo burambye muri Egiputa. Imana yahamuhereye isumbwe rikomeye , Itangiriro 41:40: “Nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvira icyo ubategetse. Ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.”

Ibi byose byerekana akamaro ko gukomeza kubera Imana umwizerwa. Iyo Yozefu akora icyaha cyo gusambana na nyirabuja, birashoboka ko amateka ye yari kurangirira aho. Imana ntiyibagirwa, irazirikana kandi igaha agaciro buri kintu kiza cyose wakoze werekeza kukuyikiranukira no kubahisha izina ryayo. Ihoraho yiteguye kuduha ibihembo bidukwiriye tukiri mu isi ndetse no guhabwa ubugingo buhoraho.

Ni ingenzi cyane ko dukwiye kwiga gukoresha impano zose twahawe n’Imana kugira ngo zigirire umumaro imbaga nyamwinshi. Gusa cyaba ari ikibazo habaye hari n’utagira impano y’Imana!

Kubabarira bifite imbaraga zo gukiza ibikomere

Yozefu abwira bene se ati” Ndabinginze nimunyegere”. Baramwegera aravuga ati” Ndi Yozefu mwene so mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa. None ndabinginze ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu. Itangiriro 45: 4-5

Mu Itangiriro 42:21, abavandimwe ba Yozefu bemeye ibibi bakoze barabyicuza. Hari hashize imyaka makumyabiri bagurishije murumuna wabo nk’umucakara, bumva ko bakoze icyaha gikomeye. Yozefu we yifuzaga kureba koko niba bababajwe n’ibyo bakoze, nubwo yari yanababariye cyera, asanga bafite imitima ishenjaguwe nawe niko kubababarira. Yozefu yasobanukiwe ko Imana ishobora kwemera ko ababisha bakugirira nabi ariko hihishemo umugisha ukomeye uzagirira akamaro abantu benshi.

Tugomba guhora twiteguye kubabarira no gukora ibyo Umwami Mana adushakaho niyo haba mu bihe bibi, ntawamenya, ibibazo urimo gucamo hirya yabyo hariyo imigisha ikomeye. Si ngombwa ko ubabarira umuntu ugusabye imbabazi gusa, ahubwo ukwiye kumubabarira ataragira icyo akubwira kuko bizatuma ubohoka maze ukire ibikomere. Ni byo, abakugiriye nabi nabo igihe cyo kwicuza nikigera bazagira umutwaro uremereye w’ibibi bagukoreye. Bazahorana ibikomere bidakira, kandi ntawundi muganga bakeneye atari imbabazi zawe.

4. Kumenya intego n’umugambi w’Imana kuri twe, ni ngombwa

Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye. Itangiriro 45: 7

Kuva mu ntangiriro y’inkuru ya Yozefu, turabona neza uburyo yari afite kwizera kandi akamenya intego ye. Gukorera Imana no gukorera abantu , byatumye akomeza gushikama no mu bigeragezo kandi nyuma y’ibyo byago byinshi yabaye umuntu wa kabiri ukomeye muri Egiputa .

Inkuru ya Yosefu yerekana ko no mu bihe bibi tugomba gukora ibishoboka byose, tugashikama ku kwizera kandi dukiranuka, tugatumbira mu ijuru. Kandi igihe tuzaba turi mu mugambi w’Imana nta kibi cyangwa uwo ari we wese uzaturwanya, nta mpamvu y’ubwoba. Tugomba kwiga kumenya imigisha izava mu kugeragezwa kwacu ko ari ntagereranywa.

Imana ibahe umugisha!

Source: BIBLIA JFA

[email protected]

REBA INYIGISHO KU BIJYANYE N’IBIGERAGEZO:

.Inkomoko y’ibigeragezo / Impamvu Imana iduhumuriza mu makuba || Pastor Desire

. Yifashishije UBUHAMYA bwe//Umva uko waba mu kigeragezo ukavamo uri umutsinzi unezeza Imana n’abantu

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?