
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
NZABANANAYO David ukoresha izina ry’ubuhanzi nka Damy Davidi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yatangiriyeho umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo yitwa ’Wasize ubwiza’. Uyu muhanzi avuga ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa, Imana yatanga umugisha bikaba byazana n’imibereho.
NZABANANAYO DAVID ni umusore w’imyaka 24, akaba akiri umunyeshuri. Yahoze akora umuziki wa Secular, aza kuwuvamo, atangira guhimbaza Imana. Yadutangarije urugendo rwe mu muziki wa Gospel, ati "Mu muziki rero ndi umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, nkaba naratangiye kuririmba mu 2018, ni bwo nageze muri studio mperekeje abaririmbyi ubwo natangiye kumva ko nakora indirimbo zange ariko nkabona bigoye kuko nari mfite inzozi zo kuririmba;
Nakomeje kumva nzabigeraho, gusa nanone mbere guhera 2014-2018 nahoze ndirimba seculla music mba no mu bijyanye na cinema, 2018 natangiye kumva ko naririmba Gospel bikaba byiza kurusha bityo mpita mfata umwanzuro cya ko numva mfite message nyinshi mu bijyanye no kwamamaza ubutumwa bwiza".
Damy David yakomeje avuga ko akataje mu muziki wa Gospel, ati "Ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora indirimbo, ubu rero nyuma y’ukwezi gushize ni bwo indirimbo ya mbere yitwa (Wasize ubwiza) yasohotse ari Audio ku munsi w’ejo hashize, video yayo nayo nayishyize hanze. Mfite izindi ndirimbo ebyiri muri studio imwe muri zo yitwa (Inshuti nyanshuti) ndayishyira hanze muri iki cyumweru".
REBA HANO INDIRIMBO ’WASIZE UBWIZA’ YA DAMY DAVID
Source: Inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)