Couple ya Daniella & James bateguye igitaramo kidasanzwe kizaba mu kwa gatatu

James na Daniella ni umuryango w’abaramyi. Bombi bakaba basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) mu matsinda y’abaramyi atandukanye ku rusengero bansengeraho ndetse no hanze yarwo. Uyu ni umuryango ubana nk’umugore n’umugabo bombi bakaba bariyemeje gukorera Imana bakoresheje impano yabahaye yo kuririmba.

James na Daniella kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo enye harimo niyakunzwe cyanee yitwa mpa amavuta. Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org, bavuze byinshi bizaranga igitaramo bateguye, bise "MPA AMAVUTA" kizaba kuwa 01 Werurwe 2020. kizabera muri Kigali Arena. Bavuzeko muri iki gitaramo hazabo guhembuka cyanee kandi ko atari bo bonyine bazarimba, ko hari nandi ma couple menshi yatumiwe azaza kubafasha gukora umurimo w’Imana.

Kuba umugore n’umugabo bafatanya bose bakaba abaramyi , yewe bakanahanga ni ibintu bikunze kutagaragara henshi. James na Diniella badusobanuriye byinshi ku rukundo rwabo banatanga inama ku urubyiruko. Bavuze ko gufatanya kuririmba n’inshingano z’urugo byoroshye kuko bombi babihuriyeho babikunze cyanee.

Bitewe nuko benshi batabivugaho kimwe uburyo abahanzi bategura ibitaramo bakagurisha amatike kubazitabira ibitaramo , kuko hari bamwe babifata nkaho ari ukugurisha ubutumwa bwiza cyangwa impano Imana yatanze, James yagisubije muri aya magambo "Uyu aba ari umunsi mwiza wo kugirango umuhanzi agaragare cyangwa aboneke mu buryo bwiza. Icyo nshatse kuvuga: muri saund nziza, ahantu heza,ahantu hagutse kandi ibintu byose bisaba amafaranga. Biragoye ko wabonera salle ku buntu, ibyuma, abacuranzi bagucurangira ku buntu. Buri kintu cyose kiba ari amafaranga. Uriya aba ari umunsi wo kugirango abantu baze badushyigikre"

Icyo bombi bahuriraho bagendeye ku rukundo rwabo ni uko , mu gihe cyo gihitamo kwa bakundana hakabayeho gusenga bihagije kuberako hari benshi bayoborwa n’irari ry’umubiri (Ibifatika) ugasanga bahisemo nabi , akenshi urugo ntirurambe kubera rushingiye cyanee kubigaragara n’amaso y’umubiri. Bashimangiyeko urugo rushingiye ku butunzi gusa rutaramba kuko amafaranga ari nk’umushyitsi. Uyu munsi mwakira ejo mugakena, nubwo ubutunzi nabwo ari bwiza ariko hakenewe n’izindi ndagagaciro umugore cyangwa umugabo yakagombye kubahiriza kugirango atabera uwo bashakanye ikigusha, urukundo ni rwo rwa mbere.

Couple ya Daniella na James ni imwe mu ma couple akunzwe cyanee kubera ubumwa bukunzwe na benshi bugaragara mu ndirimbo zabo ndetse hakiyongeraho n’ijwi ryiza bombi bahuriyeho.

Ushobora gukurikirana ikiganiro kirambuye twagiranye n’umuryango wa James na Daniella

Umva indirimbo yabo Mpa amavuta