
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umuramyi Chris Gikundiro utuye mu gihugu cya Australia muri Queensland yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise ’Bucyanayandi’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’iminsi itari myinshi yari ishize akoranye na Gentil Misigaro indirimbo bise ’Mwami We’.
Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Chris Gikundiro umunyempano w’umusore usengera mu Itorero Healing Church International ryo muri Canada, yavuze ko iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze ari iya gatatu akoze kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye yagize ati "Abantu bagucira akobo Imana ikagucira akanzu. Uri mu Mana ntacyo azaba kuko arinzwe nawe".
Chris Gikundiro yavuze ko ’Buacyanayandi’ ari indirimbo yakuye mu gitabo cya Yesaya 54:17 havuga ngo "Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga".
REBA HANO INDIRIMBO ’BUCYANAYANDI’ YA CHRIS GIKUNDIRO
Source: InyaRwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)