Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye(...)

Kwamamaza

agakiza

Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-10-31 03:46:53


Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!

1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari.Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku urusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize.Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro,Akana kabo kitwa Jottz kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”,Undi ati “Yego sha”,Pasteri abajije Jottz impamvu azamuha amafaranga,Jottz ati”Papa na Mama nibo bavugagako pastier wacu ari umukene”

2.Rimwe umwarimu wigisha abantu bato bari munsi y’imyaka itanu mu ishuri rikunze kwiga ku cyumweru mbere y’uko abakristo bakuru baterana(Sunday school),uwo mwarimu yigishije abana ukuntu Imana yaremeye Adamu umugore imuvanye mu urubavu rw’Adamu. Rimwe umwana witwa Jackson aza kurwara aribwa mu nda cyane,Mama we arahangayika cyane, aza kubaza umuhungu we uko amerewe,Jackson abwira Nyina ati”Erega ubu ngubu wasanga ngiye kubona umugore kubera ndibwa mu nda cyane!!!”

3.Umunsi umwe umwarimu w’abana bato biga Ijambo ry’Imana ku cyumweru (Sunday school) yasabye abana bose ko bandikira Imana urwandiko bakandikamo ibyo bashaka byose

Johnny: Mana aho kugirango abantu bajye bapfa,abandi bavuka,kuki utagumanye abo wari ufite mbere.

Nani : Mana nziko nawe bitakoroheye gukunda abantu bose bo ku Isi,mu muryango wacu turi bane ariko nanjye byarananiye kubakunda bose.

Shallon : Mana yanjyeko ejo nagiye mu bukwe nkabona abantu basomana mu rusengero,Ese ibyo biremewe?

Anna: Mana, tujya dusoma ko Thomas Edison ariwe yakoze urumuri,kandi na hano ku Sunday school batubwirako nawe wawukoze,Mana njye nsanga Edison yaribye igitekerezo cyawe.

Denise:,Mana niba iyo dupfuye tuzongera tukabaho,umbabarire ntuzangire Jennifer Horton kuko ndamwanga

4.Fred ni umuntu ukunda kuryama cyane,Rimwe Sekuru ubyara Se yazindukiye ku rugi rwa Fred mu rukerera,arakomanga cyane ati”Byuka byuka Fred”

Fred: Sinshaka kubyuka rwose am sorry

Sekuru: Eeeeh kuki udashaka kubyuka? Byuka ujye ku rusengero!

Fred: Sinshaka kujyayo

Sekuru: mbwira impamvu utabishaka?

Fred: Impamvu eshatu zibimbuza iya mbere Biramvuna,iya kabiri ntabwo abantu bankunda,iya gatatu Ndabyanga.

Sekuru: Byuka warakuze bihagije ndaguha impamvu eshatu zikwemezako ugomba kujya ku rusengero.Iya mbere kujyayo ni inshingano zawe,iya kabiri wibukeko ufite imyaka 40,iya gatatu wibukeko uri na Pasiteri.Cyo byuka ntur’ umwana wo kubatwa n’ibitotsi.

source isange.com

Ibitekerezo (45)

impayeneza jackson

4-03-2021    21:02

rwose birashimishije mukomereze aho pe ndabikunze

PASPHER

18-01-2018    03:47

MUTWONGERE

emmy

12-01-2018    06:21

Fred ni umunyabwenge

VLC

12-11-2017    04:32

BIRARYOSHYE

Kamanzi

1-11-2017    05:14

Iyi Njangwe Ntambabaz Ijyir

jacky

21-10-2017    07:26

Biranshimishije kurizi nkuru mutujyezaho

DUSHIMIMANA

21-07-2017    00:40

MANAWE!!!! IMBAVUZAHIYE.MURAKOZEKUNKURA MUBWIGUNGE

Umwiza diane

4-07-2017    09:09

Iyo mbeba irapfuye weee

UWINTIJE jea nde Deu

29-05-2017    14:13

Bya se tsa uvu yegutanyi mwirimbi

Muusa

19-05-2017    08:36

Uwamoruge nidange

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?