Byaturutse kuki kugira ngo Yesu yite Natanayeli

Kwamamaza

agakiza

Byaturutse kuki kugira ngo Yesu yite Natanayeli Inyangamugayo n’utagira uburiganya?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-07 03:40:40


Byaturutse kuki kugira ngo Yesu yite Natanayeli Inyangamugayo n’utagira uburiganya?

Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” Yohana 1:47. Yesu yabashije kubona Natanayeli, aramurondora aramumenya mbere yuko anamuvugisha. Ni iki kidasanzwe Yesu yabonye kuri Natanayeli?

Natanayeli avugwa rimwe gusa muri Bibiliya, ariko amagambo yoroshye ya Yesu yerekanaga ko yari umuntu dushobora kwigiraho byinshi. Bisobanura iki kutagira uburiganya, kandi ni ukubera iki Yesu yahisemo kumugaragaza muri ubwo buryo? Mu zindi nkuru, tubona ko Yesu yari afite amagambo atandukanye cyane kubafarisayo ugereranyije na Natanayeli, kuko bo yarabagayaga:

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda. Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza." Matayo 23: 25-26.

Abafarisayo bari Abayahudi bize. Bari bazwiho guharanira kugira isura nziza bakurikije amategeko y’Abayahudi, bakundaga kwigaragaza imbere y’abandi bantu bashimangira uburyo bari abanyamadini beza. Ariko mu bwibone bwabo, nubwo bakurikiza amategeko yose yo hanze, ntacyo bitaye ku byaha byari bikiri muri bo. Bakoreraga Imana kubwinyungu zabo gusa, kandi rwose ntibakundaga Imana byukuri.

Yesu yahuye n’abantu benshi mu buzima bwe kandi yari intungane n’munyakuri imbere n’inyuma. Yari azi kandi yubahiriza amategeko yose y’Abayahudi, ariko kandi yabonye ko ayo mategeko yose yo hanze adashobora kugira icyo akora ku cyaha cyari muri bo imbere.

Ese abantu babona iki muri njye?

Igihe Yesu yahuraga na Natanayeli, yamenye ko ari umukiranutsi. Ntabwo byashingiye gusa uko Natanayeli yagaragaraga imbere y’abantu, cyangwa gukora ibintu byiza kugira ngo yubahwe. Natanayeli agomba kuba yarakundaga Imana by’ukuri kandi akayikorera n’umutima we wose kugira ngo Yesu amuhamirize. Umwuka wa Yesu wahamije ubuzima Natanayeli yari abayeho. Nathanael ntiyagerageje kwiyereka Yesu cyangwa guhisha ikintu icyo ari cyo cyose, kuko Yesu yashoboraga kumurondora mbere yuko babonana.

Byanteye gutekereza ndamutse mpuye na Yesu uyu munsi, uko ushobora kumbwira ibyanjye! Mu byukuri, abantu turi kumwe buri munsi babona iki? Ese bambona nk’umuntu udafite uburiganya? Ese bambona nk’umuntu w’inyangamugayo kandi ukiranuka ndetse udafite cyo guhisha mu mutima we? Abambona, bambona ndi umuntu wubaha abandi uko bari kose?

Muri Yohana 8:32, Yesu yaravuze ati "Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Dukwiye kumenya ko ikintu cy’ingenzi aricyo Imana idutekerezaho. Kuvuga no kugendera mu ukuri ko mu mutima tubiheshejwe n’Imana, nibyo byonyine bihesha umuntu kuba inyangamugayo no gukiranuka.

Source: Activechristianity.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?