
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umuramyi Bosco wamenyekanye mu ndirimbo ’Ibyo ntunze’ yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Ntacyantandukanya’ ivuga ku muntu womatanye na Yesu Kristo, akiyemeza kwibera burundu muri ubu buzima kuko ari byo bimuha amahoro yo mu mutima.
Aganira na InyaRwanda.com, Bosco Nshuti umuramyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba n’umwe mu baririmbyi ba New Melody choir, yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yashakaga kuvuga ko ntacyamutandukanya n’urukundo Yesu Kristo amukunda kuko yamuguze amaraso y’igiciro. Ati "Indirimbo yitwa NTACYANTANDUKANYA. Nashakaga kuvuga ko ntacyadutandukanya n’urukundo Kristo adukunda kuko yatuguze amaraso y’igiciro cyinshi, rero abamumenye barashinganye kandi ntacyabakura muri Kristo".
Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibyo ntunze, Umutima, Utuma nishima, Uranyumva, Isaha y’Imana, Ngoswe n’ingabo, Inyembaraga, Wuzuye ibambe, Uwambitswe, n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel. Indirimbo ye ’Ibyo ntunze’ niyo yamumenyekanishije cyane. Yitabiriye ibitaramo n’ibiterane bitandukanye. Muri uyu mwaka wa 2020 ari mu bahanzi bari gukora cyane, no muri ibi bihe bya Covid19.
REBA HANO INDIRIMBO ’NTACYANTANDUKANYA’ YA BOSCO NSHUTI
Source: Iyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)