Blessing Choir ADEPR paroisse ya Musambira mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Blessing Choir ADEPR paroisse ya Musambira mu myiteguro yo kumurika umuzingo wayo wa mbere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-08-10 06:12:47


Blessing Choir ADEPR paroisse ya Musambira mu myiteguro yo kumurika umuzingo wayo wa mbere

Blessing choir ni korari ibarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’amajyepfo, itorero ry’akarere rya Kamonyi, Paroisse ya Musambira

Kuri ubu iri mu myiteguro yo kumurika album yayo ya mbere bise “ amashimwe” iki gikorwa giteganijwe kuzaba ku itariki 26 Kanama 2018

Blessing Choir yatangiye umurirmo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2004,yari igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri baturuka mu midugudu itandukanye yo muri paroisse ya Musambira, icyo gihe yitwaga korari ya paroisse y’abanyeshuri, wabonaga ari abana barangwa no gukundana, kubahana ndetse wabonaga bafite ubushake bwo kuba bagera kure mu buryo bwo gukora umurimo w’Imana.

Ubu uyu munsi chorale blessing yaragutse aho ubu igizwe n’abaririmbyi b’ingeri zitandukanye (Abagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko) harimo abarangije kwiga bari mu mirimo itandukanye,abikorera ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri.

Mu mwaka wa 2008 paroisse ya Musambira yaje kugira igitekerezo cyo gushyiraho korari ya paroisse ihuriweho n’abantu bo mu byiciro byose by’abanyetorero baturuka mu midugudu yose iyigize, nibwo hafashwe umwanzuro wo gushyiraho iyo korari hafatiwe kuyari isanzweho y’abanyeshyuri nk’uko twayivuze haruguru, nyuma mu mwaka wa 2012 ihita ihabwa iri zina rya “Blessing Choir” nkuko umuyobozi wayo yabidutangarije

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?