"Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa(...)

Kwamamaza

agakiza

"Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragerayo" Prosper Nkomezi mu ndirimbo nshya ’Nshoboza’ - VIDEO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-12 16:45:04


Umuramyi Prosper Nkomezi, wamenyekanye mu ndirimbo; Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Ndaje Ft Gentil Misigaro, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Nshoboza’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

"N’ubwo inzira irimo ibirushya nzakomeza urugendo sinzahagarara, nzakomeza kugeza ngeze iyo ngana. Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragerayo, mfata ukuboko uyobore intambwe kugeza ngeze iyo ngana. Nshoboza Mana muri uru rugendo nzagereyo amahoro". Aya ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ’Nshoboza’ ya Prosper Nkomezi yasohokanye n’amashusho yayo.

Nkuko tubikrsha InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse mu gihe cya ’Guma mu rugo’. Ati "Nayanditse turi muri lockdown, mu by’ukuri ubuzima bushaririye benshi bitewe n’ibihe tugenda tunyuramo bikaba byagutera kunanirwa mu rugendo rujya mu ijuru, nyandika ari isengesho risaba Imana kunshoboza uru rugendo kugeza ngeze mu ijuru amahoro".

Yavuze ko ’Nshoboza’ irimo ubutumwa bureba bw’ubwihariko umuntu wese ushobora gukizwa ariko nyuma akabivamo. Ati "Ndetse ikaba na message ku muntu ushobora gukizwa ariko nyuma akaza kubivamo ’biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragera iyo wajyaga’". Yatangaje ko nyuma yayo hari ibindi ahishiye abakunzi be, ati "Nyuma yaho turateganya kuzashyira hanze ibikorwa bishya bizasoza album ya kabiri".

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Prosper Nkomezi yakoze indirimbo ye ya mbere yise ’Sinzahwema’, iyo abantu benshi bazi nka ’Amamara’. Nyuma yayo yakoze izindi zinyuranye, zirakundwa cyane. Igitaramo cye cya mbere mu mateka ye, yagikoze tariki 07/07/2019 kibera mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cy’amateka yise ’Ibasha Gukora Live Concert’ cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari ukwishyura.

Prosper Nkomezi uherutse gukorana indirimbo ’Ndaje’ na Gentil Misigaro, indirimbo ze zirakunzwe cyane mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda - ibi bikaba byakwemezwa n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho bagaragaje bidasubirwaho ko bafashwa cyane n’indirimbo ze by’umwihariko iyitwa ’Urarinzwe’ mu gitaramo Israel Mbonyi yahakoreye mu ntangiriro za 2020 aho yari kumwe na Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Prosper Nkomezi afite intego zo kuba umuramyi uri ku rwego rw’Isi, benshi mu batuye uyu mubumbe bagahemburwa n’ibihangano bye nk’uko yabitangarije InyaRwanda mu 2018. Ati: “Nifuza ko Prosper mu gihe kiri imbere azaba ari umuhanzi uri ku rwego rw’isi,..abumva ikinyarwanda n’abatacyumva bakabasha guheshwa umugisha n’ibihimbano Imana izaba yancishijemo hakaba n’abantu bazakira yaba indwara, yaba ikindi kintu icyo ari cyo cyose binyuze mu butumwa bwiza ndirimba.”

REBA HANO INDIRIMBO ’NSHOBOZA’ YA PROSPER NKOMEZI

Source: InyaRwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?